Tanzania: 11 bahitanywe n’ibyaturikiye mu ruganda, 2 barakomereka

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Impanuka yaturutse ku muriro w’amashanyarazi yabereye mu ruganda rwa Mtibwa rukora isukari mu Burasirazuba bwa Tanzania mu Karere ka Morogoro yahitanye abantu 11 abandi 2 barakomereka.

Impanuka yabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi yemejwe n’Ishami rishinzwe kuzimya umuriro muri iki gihugu ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi bushimangira  ko yabaye iturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Bemeje ko Umunyakenya umwe, Umuhinde n’Umunyaburezile umwe bapfiriye muri iyi  mpanuka.

Ikinyamakuru the East African cyatangaje ko imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka iri mu buruhukiro bw’Ibitaro by’uru ruganda, ndetse hakaba hatangiye iperereeza ku cyayiteye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Migeri says:
Gicurasi 24, 2024 at 11:20 am

Imana ibahe iruhuko ridashira .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE