Syria: Perezida Al-Assad uri mu buhungiro yashinjwe ubwicanyi bw’ndengakamere

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Perezida wa Syria Bashar al-Assad, uherutse guhunga igihugu kubera imitwe yitwaje intwaro yigaruriye umurwa mukuru, we na se Hafez Al-Assad bashinjwe gukora ubwicanyi bukabije budakurikije amategeko igihe bari ku butegetsi ndetse bakica abasivili benshi.

Mu mva yavumbuwe hanze y’umurwa mukuru Damascus habaruwe imibiri y’abantu nibura 100 000 bishwe ku butegetsi bwa Perezida Bashar, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’itsinda rishinzwe ubutabazi bwihuse muri Syria, Mouaz Moustafa.

Mouaz yavuze ko iyo mva iri ahitwa al-Qutayfah, ikaba ari imwe mu zari zarahishwe zavumbuwe nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Moustafa yemeje ko hari n’izindi mva bikekwa ko abashyinguwemo biganjemo abanyamahanga ariko hari n’abanyagihugu bake bishwe ku ngoma ya Al-Assad.

Bivugwa ko ibihumbi by’abantu bishwe kuva mu 2011 ubwo habagaho imyigaragambyo y’abaturage yamagana ubutegetsi bwa Al Assad aho byaje guhinduka intambara y’imbere mu gihugu.

Perezida Hafez n’umuhungu we Al-Assad wamusimbuye nyuma yo gupfa bashinjwa n’abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ubwicanyi bw’indengakamere budakurikije amategeko no kwica imfungwa nyinshi mu magereza.

Al-Assad yagiye ashyira hanze ubutumwa bugaragaza ko abamushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu bamubeshyera ndetse akavuga ko abamushinja ari abanyamafuti.

Nubwo bitaramenyekana aho Bashar al-Assad yahungiye ariko mu itangazo yashyize hanze ejo hashize ku wa mbere yananyomoje abavuga ko yahungiye mu Burusiya, nyuma yuko inyeshyamba zifashe umurwa mukuru mu buryo butunguranye mu byumweru hafi bibiri bishize.

Muri iryo tangazo avuga ko ubwo umurwa mukuru wa Syria wafatwaga n’inyeshyamba, yagiye mu kigo cya gisirikare cy’ingabo z’u Burusiya cyo mu Ntara ya Latakia muri Syria kugenzura ibikorwa by’imirwano, nyuma aza kubona ko ingabo za Syria zahunze ibirindiro byazo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE