Syria: Ingendo z’indege zigiye gusubukurwa nyuma y’ukwezi zisubitswe

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 5, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Damascus muri Syria bwatangaje ko uhereye ku wa 07 Mutarama 2025 ingendo z’indege zizasubukurwa nyuma y’ukwezi zihagaze kubera imvururu no  guhirika ubutegetsi bwa  Perezida Bashar Al-Assad.

Kuva Perezida Al- Assad yahunga igihugu ku wa 08 Ukuboza 2024,  nta ndege n’imwe yari yagwa cyangwa ngo ihaguruke ku butaka bwa Syria. 

Byemejwe kandi  ko nyuma y’imyaka 13 Qatar Airways idakandagira kuri ubu butaka igiye kongera kuhasubukurira ingendo zayo zo mu kirere.

Ibiro Ntaramakuru bya Syria (SANA) byatangaje ko Ashhad al-Salibi uhagarariye ubwikorezi bwo mu kirere yemeje ko ku wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama, bazakira indege zivuye amahanga yose i Damascus. 

Yanijeja ko batangiye kuvugurura ibibuga by’indege kugira ngo babashe kwakira ababagana baturutse imihanda yose.

Al-Salibi yavuze ko bakomeje kuvugana n’abafatanyabikorwa bakomeye barimo Qatar izabafasha kuvugurura ikibuga cy’indege cya Damascus kugira ngo na cyo kijye ku rwego mpuzamahanga.

Yagaragaje ko ubuzima muri Syria bwagarutse, abaturage babayeho mu mutekano kandi n’ibihumbi by’abahunze bakwiye gutaha kuko ubuyobozi bushya buri gucunga umutekano neza hirya no hino mu gihugu.

Sosiyete y’indege ya Siriya izakomeza ingendo ziva i Damascus zerekeza i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera ku wa Kabiri, nk’uko umukozi muri iyo sosiyete yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Ikinyamakuru  Al Jazeera, cyatangaje ko iri subukurwa ry’ingendo rifite uruhare rukomeye mu bya politiki n’ubukungu nyuma y’intambara iki gihugu cyahuye nazo.

Nta ndege yaherukaga ku butaka bwa Syria  nyuma yuko abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi berekeje mu Murwa Mukuru Damascus no mu yindi mijyi bakagaba ibitero simusiga byatangiye ku wa 27 Ugushyingo 2024. 

Ibyo bitero ni byo byatumye Perezida wa Syria ahungira mu Burusiya.

Perezida Bashir Al-Assad ubutumwa bwa mbere yasohoye kuva yahirikwa ku butegetsi, yavuze ko yahunze Syria mu gitondo cyo ku wa 8 Ukuboza, avuga ko yateganya gukomeza kurwana n’agatsiko kashakaga gufata Igihugu.

Yavuze ko yahisemo guhunga amaze kubona ko icyizere yari afitiwe cyose cyayoyotse, ahungira mu Burusiya, igihugu cyari inshuti mu gihe yari ku butegetsi.

Assad yayoboye Syria iimyaka 24, asimbuye se wapfuye, bombi bakaba bashinjwa kwica abasivili n’abanyamahanga no kugira uruhare mu gukenesha igihugu.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 5, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE