Syria: Abasaga 15 baguye mu modoka yaturikijwe n’ibisasu

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Gashyantare 2025, abantu 15 bapfuye abandi barenga 10 barakomereka nyuma y’uko imodoka barimo iturikirijwe mu nkengero z’umujyi wa Manbij, uri mu majyaruguru ya Syria.
Ayo makuru yatangajwe n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi hamwe n’Umuryango ukurikiranira hafi iby’intambara yo muri Syria.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko imodoka yari itwaye ibiturika ubwo yari igeze mu nkengero za Manbij yatangiye guturika igeze hafi y’imodoka yari itwaye abahinzi bituma abagore 14 n’umugabo umwe bahasiga ubuzima.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko hakomeretse abagore 15 kandi muri bo hari abakomeretse bikabije.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera mu Bwongereza, ‘The Syrian Observatory for Human Rights’, wavuze ko hapfuye abantu 19 harimo abagore 18 n’umugabo umwe.
Umujyi wa Manbij uri mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Intara ya Aleppo ukomeje guhura n’ibitero by’ubwicanyi nyuma y’uko Perezida Bashar al-Assad ahiritswe ku butegetsi mu Ukuboza umwaka ushize agahunga igihugu.
Ingabo za Syria zikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iterwa ingabo mu bitugu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ikinyamakuru cya Leta ya Syria ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize cyatangaje ko imodoka yaturikiye mu Mujyi wa Manbij yishe abatuye muri ako gace bane, abandi icyenda barakomereka.