Syria: Abarenga 20 bapfuye bari gusenga

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abantu 22 bapfuye abandi barenga 60 bakomerekera mu gitero cy’iterabwoba cyabagabweho ubwo bari mu Kiliziya cya Mar Elias kiri i Dweil’a,mu nkengero z’Umujyi wa Damascus.

Nubwo nta mutwe n’umwe w’iterabwoba urigamba ubwo bugizi bwa nabi ariko icyo gitero cyagabwe ku wa 22 Kamena ubwo abantu benshi bari bateraniye mu misa. 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’icyo gihugu ishinja icyo gitero umutwe w’iterabwoba wa Islamic States (ISIL), ivuga ko umwe mu barwanyi b’uwo mutwe  yinjiye muri icyo kiliziya atangira kurasa ku bantu bari bayirimo ubundi ahita yiturikirizaho igisasu.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta, SANA, byemeje ko abandi bantu nibura 63 bakomeretse ariko hari ibindi bitangazamakuru byavuze ko harimo n’abana.

Ibitero nk’ibyo ntibyaherukaga muri Syria kuva Perezida w’inzibacyuho   Ahmed al-Sharaa  yafata ubutegetsi mu mpera z’umwaka ushize aho ari kurwana no guhashya iyo mitwe no kugarura icyizere mu baturage.

Syria kandi imaze gutera intambwe igerageza kugaruka mu bihugu byubahiriza amategeko mpuzamahanga kuva Perezida Bashar al-Assad yakurwa ku butegetsi mu Ukuboza 2024, ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bamaze gukuraho bimwe mu bihano bari barayifatiye.

Abantu 22 bari mu Kiliziya baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Syria
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE