Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye ku bw’umurimo uhebuje zakoze muri icyo Gihugu.
Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Juba, Umurwa Mukuru w’icyo Gihugu, ku birindiro bya batayo y’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwa UNMISS (Rwandbatt).
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Nicolas Harrison ni we wayoboye uwo muhango, akaba yashimye umuhate, umurava n’ubunyamwuga bikomeje kuranga Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro, aho zicunga umutekano w’abaturage ba Sudani y’Epfo zikongeraho no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Nicolas Harrison yagize ati: “Mwakoze inshingano zanyu neza cyane kandi no mu cyubahiro mugaragaza ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru no kutihanganira ihohoterwa ry’uburyo ubwo ari bwo bwose ririmo n’irishingiye ku gitsina.”
Yakomeje agira ati: “Munyemerere mwambarane iyo midali ishema ryinshi kubera ko ari ikirango cy’ishimwe riturutse ku Munyamabanga Mukuru wa Loni n’abaturage ba Sudani y’Epfo, banyuzwe n’ubwitange ndetse n’ubunyamwuga bwagaragajwe n’iri tsinda.”
Umuyobozi wa Rwanbatt1 Lt Col Emmanuel Shyaka, yavuze ko uyu muhango wo kubambika imidali y’ishimwe wabongereye imbaraga zo gukora no kurushaho kwiyemeza gushyira mu bikorwa inshingano zabo basigasira indangagaziro za RDF ndetse banubahiriza amahame agenga ubutumwa bwa Loni.
Uyu muhango nanone wanitabiriwe n’abanyacyubahiro bahagarariye UNMISS barimo n’Umuyobozi w’ubwo butumwa Lt. Gen. Mohan Subramanian ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bwa Leta ya Sudani y’Epfo n’abandi.


