Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali yishimwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) zishimirwa umusanzu wazo mu kubungabunga amahoro.
Ni ibirori byabereye byakorewe Batayo ya Rwanbatt- 3 n’itsinda rishinzwe gutwara indege, ku birindiro by’ingabo mu gace ka Durupi, hagati mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Umuyobozi w’izo ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian wanayoboye ibyo birori, yasabye ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro gukomeza kwikakaza ikinyabupfura, gukomeza gukora kinyamwuga kandi bakagira n’ubwitange mu kazi bashinzwe.
Uwo muyobozi yanashimiye izo ngabo kuba zikomeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano muri Sudani y’Epfo by’umwihariko mu Mujyi wa Juba no mu bindi bice.
Lt Gen Mohan yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cy’indashyikirwa mu gushyigikira gahunda ya UN yo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye agaragaza ko zifite umwahirko wazo mu kwitangira icyizijyanye zikubihiriza icyo zishinzwe.
Brig Gen William Ryarasa, Umuyobozi w’izo ngabo z’u Rwanda akaba n’uhagarariye Igihugu cy’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yatangaje ko ingabo z’amahoro z’u Rwanda zakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano birimo kubangabunaga umutekano, gukurikirana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gukusanya amakuru akomeye ku kurengera abasivili, kurengera inzego z’umuryango w’Umuryango w’Abibumbye, ibikorwa by’Umuganda bigamije guteza imbere isuku, ubuzima n’uburezi nka gahunda yo kwegereza ubuvuzi abaturage, gukwirakwiza ibikoresho by’ishuri no gutera ibiti mu gihe cy’umuganda bafatanyije n’abaturage.
Col John Tyson Sesonga, umwe mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudani muri batayo ya Rwanbatt-3, yavuze ko kwambikwa imidali, ari ibya agaciro gakomeye mu mwuga wabo wa gisirikare, ahamya ko bibongereye imbaraga mu buryo butagereranywa, kandi bizatuma bagira ubwitange mu gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe mu butumwa bwa UNMISS.
Yakomeje kandi ashimira ubuyobozi bwa UNMISS bubashyigikira muri byose, Guverinoma ya Sudani y’Epfo na bagenzi be bakomeza gufatanya kuzuza inshingano mu kazi kabo.
Ibirori byaranzwe no kwerekana akarasisi, imbyino ndanga muco, kwerekana imirwano no kwerekana ubuhanga bwo gukoresha ntwaro.


