Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS zigishije abangavu kwirwanaho 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 17, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bongereye ubumenyi bwo kwitabara abangavu biga mu Ishuri Ribanza rya Malakia muri Makakal. 

Abana b’abakobwa bahawe ubwo bumenyi bujyanjye n’imyitozo njyarugamba yo kwirwanaho bugarijwe ni 60, muri gahunda yo kubongererera ubushobozi bwo kwirinda mu bihe bigoye no kwigirira icyizere. 

Chol Nyok, Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Malakia, yashimiye Ingabo z’u Rwanda kuri ubwo bufasha babahaye. 

Yagize ati: “Twafashe umwanzuro

wo gusaba abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro kudufasha bakatwongerera ubu bumenyi kubera ko twabonye ari ingenzi kuba abakobwa bacu bagira ubushobozi bwo kwirwanaho. Turashaka ko bakura bifitiye icyizere kandi batekanye.”

Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, yashimangiye akamaro k’iyo gahunda agaragaza ko badatoza abantu kurwana ahubwo babatoza kwirwanaho mu bihe by’amage. 

Ati: “Ntabwo dutoza abantu kujya kurwana; tubatoza kwirwanaho. Turi ibihugu by’abavandimwe kandi ni inshingano zacu gufashanya mu guhanga ikirere gitekanye kuri bose by’umwihariko ku rubyiruko rwo hazaza h’iki gihugu.”

Amahugurwa yahawe abo bangavu arimo inyitozo na tekiniki njyarugamba yihariye mu gushimangira umutekano wizewe w’abana b’abakobwa bakunze kwibasirwa n’abashaka kubagirira nabi. 

Iyo gahunda ishimangira ukwiyemeza k’u Rwanda mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Gihugu no hanze y’imipaka yarwo. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 17, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE