Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Abasirikare b’u Rwanda bagize batayo ya Rwanbatt-3 n’itsinda rikoresha indege za gisirikare (RAU-13) boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe imidari y’ishimwe kubera serivisi yabo y’indashyikirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Uyu muhango wabereye ku birindiro bya Rwanbatt-3 biherereye i Durupi, mu Ntara ya Central Equatoria.
Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, ni we wayoboye uwo muhango, akaba yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’umwuga n’ubwitange bagaragaza, yongeraho ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni.
Lt Gen Subramanian yashimiye by’umwihariko Rwanbatt-3 na RAU-13 ikinyabupfura, ubwitange n’uruhare runini bagira mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Umuyobozi wa Rwanbatt-3, akaba n’Umuhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS, Col Uwizeyimana Léodomir, yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS bubashyigikira, anemeza ko abasirikare b’u Rwanda bazakomeza guhesha ishema igihugu cyabo mu bikorwa byo kugarura amahoro no gushyira mu bikorwa inshingano bahawe zo kurinda abasivile no kubungabunga amahoro.
Col Uwizeyimana yibukije kandi akamaro ko gukorana neza n’abandi basirikare bari mu butumwa bw’amahoro, abaturage bo mu bice bakoreramo, n’abandi bafatanyabikorwa bose, avuga ko ibyo ari byo bifasha mu kubahiriza inshingano.
Yongeyeho ko gushimangira ko abasirikare b’u Rwanda bazakomeza guteza imbere amahoro no kubungabunga umurage mwiza igihugu gifite mu bikorwa byo kugarura amahoro ku Isi.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba UNMISS baturutse mu nzego zitandukanye ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo.
Ni umuhango waranzwe n’akarasisi k’ingabo n’imyiyereko ya karate n’imbyino gakondo byagaragaje ikinyabupfura, ubunyamwuga n’umuco w’Ingabo z’u Rwanda.


