Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir arikanga guhirikwa ku butegetsi

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir, yirukanye umuyobozi wa Polisi, Majak Akec Malok, nyuma y’iminsi ibiri Guverinoma ye ihakanye gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Yirukanye uyu muyobozi wa Polisi kuri uyu wa Kabiri, ariko ntabwo iteka rya Perezida ryasobanuye impamvu zatumye uyu muyobozi yirukanwa.
Ku Cyumweru, Perezida Kiir yagarutse mu gihugu avuye mu nama muri Arabia Saoudite yabereye i Riyadh, agaruka yumva ibihuha by’umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Nubwo bivugwa ariko Ingabo za Sudani y’Epfo (SSDF), zamaganye ku mugaragaro ibyo bihuha.
Ariko amakuru avuga ko Kiir ashobora gukomeza kwirukana bamwe mu bagize Guverinoma ye, yibasira bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe umutekano.
Kiir yayoboye Sudani y’Epfo kuva mu 2005, ubwo yasimburaga John Garang wari wapfuye azize impanuka.

KAMALIZA AGNES