Sudani: Abantu 65 baguye mu mirwano abarenga 100 barakomereka

Intambara ikaze hagati y’Ingabo za Leta n’Umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces,( RSF) yahitanye abantu 65 mu Majyepfo no mu Burengerazuba bwa Sudani, abarenga 130 barakomereka nkuko abaganga babitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Mu mujyi wa Kadugli, ugenzurwa n’ingabo z’igihugu, ibisasu byahitanye abantu 40 bikomeretsa 70 nkuko byatangajwe n’abaganga batashatse ko umwirondoro wabo utangazwa.
Guverineri wa South Kordofan, uwo mujyi uherereyemo, Mohamed Ibrahim ku wa Mbere tariki ya 03, Gashyantare 2025, yatangaje ko bagabweho igitero n’umutwe wa ‘Sudan People’s Liberation Movement-North’ (SPLM-N), uyobowe na Abdel Aziz al-Hilu, ugifite ibikorwa muri iyo Ntara.
Guverineri yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko igitero kigamije guhungabanya abaturage no kurasa ku isoko ryo muri ako gace.
Kuva muri Mata 2023, Sudani iri mu ntambara na RSF ndetse mu byumweru bishize byakajije umurego aho bagabye ibitero by’indege mu bice bitandukanye.
Igitero cy’indege cyagabwe mu Majyepfo ya Darfur mu mujyi wa Nyala, ejo ku wa mbere cyahitanye abantu 25 gikomeretsa 65.
Mu itangazo RSF yashyize hanze ejo yashinje ingabo za leta kurasa abasivili benshi i Nyala.
RSF yigaruriye igice kinini cya Darfur, harimo na Nyala, iherereye ku bilometero 195 uvuye mu mujyi wa El-Fasher, ituwe n’abarenga miliyoni 2 nawo ugenzurwa na RSF kuva muri Gicurasi 2024.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ejo ku wa Mbere ryatangaje ko abarenga 600 000 bavanywe mu byabo n’intambara iri i Darfur hagati ya Mata 2024 na Mutarama 2025.
