Sudan: Yafunguye ibiganiro by’amahoro n’umutwe wa RSF

Ingabo za Leta ya Sudani zafunguye ibiganiro by’amahoro n’umutwe w’abarwanyi witwara gisirikare wa RSF, (Rapid Support Forces), nyuma yuko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, ahamagariye impande zombi zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko intambara yakajije umurego mu mezi arenga 17 ashize hagati ya RSF n’Ingabo za Leta gusa ubu batangaje ko biteguye gushyikirana.
Umuyobozi w’Ingabo, Abdel Fattah al-Burhan, ejo ku wa 18 yatangaje ko Guverinoma ya Sudani ikomeje gufata ingamba zigamije guhagarika intambara, ndetse kuri uyu wa 19 Nzeri byongeye gushimangirwa n’umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo.
Abinyujije ku rukuta rwa ‘X’ Dagalo yagize ati: “Twongeye gushimangira inzira y’imishyikirano kandi tuzakomeza inzira y’amahoro n’umutekano kugira ngo tugire ejo hazaza hatarangwamo ubwoba n’imibabaro ku baturage ba Sudani.”
Intambara yadutse hagati y’ingabo za Sudani na RSF yatumye kimwe cya kabiri cy’abaturage bahura n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa, abandi barenga 12 000 barapfa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, aherutse gutangariza akanama gashinzwe umutekano ko amakimbirane abera muri Sudani yangije abaturage ba Sudani, anabangamira ubumwe bw’igihugu.
Yongeyeho ko hari ingaruka zikomeye z’uko amakimbirane ashobora guteza umutekano muke mu karere ku buryo butangaje.
Ingabo z’igihugu na RSF batangiye kurebana ay’ingwe nyuma yuko bari bumvikanye gusaranganya ubutegetsi ariko bikananirana, ari nabyo byatumye intambara yaduka, abarenga miliyoni bavanwa mu byabo.