Sr. Murekatete yacyeje Abenebikira bahishe Abatutsi i Butare muri Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umwanditsi w’ibitabo Sr Maria Anna Beata Murekatete yagaragaje umusanzu utangaje w’Ababikira bo mu Muryango wa ‘Abenebikira’ bahishe abahigwaga b’ababikira n’abandi baturage muri rusange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, abinyujije mu gitabo yanditse.

Abenebikira bagize uruhare mu kurokora Abatutsi babahungiyeho mu kigo cyabo giherereye mu Murenge wa Save, na bo ubwabo bakaba batarigeze barangwa n’amacakubiri hagati yabo, ahubwo bunze ubumwe mu kugera ku ntego yo kwirokora no kurokora ababahungiyeho.

Ibiganiro bishingiye ku gitabo Sr Murekatete yanditse ‘Le Génocide commis contre les Tutsi au Rwanda: Contribution des Benebikira à la protection des victims et à la reconstruction du Pays’ byabereye ku rwibutso rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa 06 Ugushyingo 2025.

Mu kiganiro kigufi Sr Murekatete yahaye Imvaho Nshya, ahamya ko ibice byose bigize igitabo cye cy’amapaji 180, bikomeye.

Igice cya Mbere kivuga ibibazo Abenebikira bahuye na byo mu butumwa kuva mu 1990 kugeza 1994.

Ati: “Hari Ababikira hano banirukanwe mu mashuri kandi bari abarezi beza.”

Igice cya Kabiri kivuga uko Ababikira barokotse ku buryo bw’igitangaza ariko gitewe no kwishyira hamwe no kutitandukanya, ibintu byayobeye abicanyi.

Agira ati: “Bati ese turabatsemba bose tubamare, imirimo bakoraga, ese ntitwikora mu nda? Ni ikintu cy’igitangaza cyabaye kandi noneho ntitwakwihakana n’abari baduhungiyeho, kubarinda ni Imana yabijemo.”

Avuga ko i Save hari Ababikira batoya bavuye mu bigo byinshi byari mu bice byarimo intambara abicanyi bakabasaba gusubira aho baturutse ariko ngo bagamije kubica.

Uwari uyoboye Abenebikira yagiye gusaba umusirikare kubarasa aho kugira ngo banyanyagire, bituma asinya urutonde rw’abarenga 60 bari mu kigo cy’Abenebikira.

Hari ibintu byinshi byagiye biba bakabona ko hari umugambi wo kubica ariko ugacubywa n’umugambi w’Imana wo kwishyira hamwe.

Kuri we yifuza isomo abantu bakura mu gitabo yanditse ari uko nibura abihaye Imana bashikama ku murimo n’ubutumwa Imana yabahaye.

Ati: “Ndifuza ko abantu bakuramo ubutumwa ko mu bihe bibi nka biriya abantu bashinzwe umurimo w’Imana dukwiriye gukomeza guhagarara mu butumwa, ni byo bikiza.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko izina abihayimana, by’umwihariko Abenebikira, baryubashye kuko nta bandi bihaye Imana bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga.

Yavuze ko gusoma igitabo ‘Le Génocide commis contre les Tutsi au Rwanda: Contribution des Benebikira à la protection des victims et à la reconstruction du Pays’ bibyutsa agahinda.  

Ahamya ko igitabo kiziye igihe kuko kizigisha abato. Avuga ko ubuhamya bw’Abenebikira butaboneka mu yindi muryango y’Abihaye Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Abenebikira b’abahutu bagumanye n’Abatutsi bemera gupfana nabo, ni ubuhamya utabona mu yindi muryango y’abihaye Imana.”

Igitabo kivuga ku ruhare rw’Abenebikira mu kurinda abahigwaga na nyuma yo gusana igihugu.

Sr Murekatete avuga ko gusana kwabo kwibanda cyane mu butumwa bw’uburezi no mu buzima.

Amateka ya Sr Marie Anna Beata Murekatete

Sr Murekatete yavutse mu 1951, avukira mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngera mu Ntara y’Amajyepfo.

Amashuri abanza yayigiye iwabo i Nyaruguru, ayisumbuye ayiga i Save kuri St Bernadette akomereza i Nyamasheke nyuma aza kuyobora kuri St Bernadette yizeho.

Abaye Umubikila kuko mbere atashoboraga kwiga kubera ko yari Abatutsi, aza kujya kwiga muri Kamunza y’u Rwanda ahakura impamyabushobozi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu burezi.

Avuga ko Imana yamuhaye impano biturutse ku bana yareze nyuma yo gusigara bonyine kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, ajya muri Amerika kwiga uburezi ndetse n’Iyobokamana mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Yakoze umushinga werekeranye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mashuri, uwo mushinga ukomeye cyane ugera mu mashuri nka 50.

Mu ishuri yakoragamo Groupe Scolaire St Bernadette rihabwa igihembo cya UNESCO cyitwa ‘Prix des Piliers de la Paix’.

Nyuma yagiye kwiga iyobokamana anakora umushinga wahuzaga abanyeshuri bo mu mashuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda na KIE icyo gihe.

Bakoranye imyaka 3 kugira ngo bazaba abavugabutumwa b’ubwiyunge n’amahoro kuko yabonaga ko ari bo bantu bazagenda bakajya hanze bakaba umusemburo kubera amashuri abahuza.

Ababikira bo mu Muryango w’Abenebikira bitabiriye ibiganiro bivuga ku gitabo cy’umuvandimwe wabo, Sr Murekatete
Umwanditsi w’ibitabo Sr Maria Anna Beata Murekatete yagaragaje uruhare rw’Ababikira bo mu Muryango wa ‘Abenebikira’ mu gihe cya Jenoside
Munyantwali Alphonse, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta, Aegis Trust
Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko Abenebikira, bubashye izina ry’Abihaye Imana bakarokora Abatutsi bahigwaga

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE