Spice Diana yongeye kwendereza Sheebah Karungi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 1, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzikazi uri mu bagezweho muri Uganda Spice Diana, yongeye kwendereza Sheebah Karungi basanzwe badacana uwaka, avuga ko kubyara atari igikorwa cy’ingenzi yagezeho.

Uwo muhanzi uhora ahanganye na Sheebah, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda, ubwo yari abajijwe niba kubyara kwa Sheebah byaratumye abona ko amurenzeho.

Mu gusubiza Spice Diana, yavuze ko kubyara kwa Sheebah nta kidasanzwe abibonamo.

Yagize ati: “Ni nde wigishije ababyeyi bacu ko bagomba kutubyara? kubyara ni amahitamo ye kandi ndabyubaha, twese twaravutse kandi ababyeyi bacu ntibabyiganye uwo ari we wese, ni ibintu karemano kandi abagore kubyara ni inshingano zacu.”

[..]Buri wese afite uburenganzira bwo kubyara ku kigero runaka ahisemo, ntabwo ari igikorwa cyagaragaza insinzi cyangwa icyo umuntu yagezeho kidasanzwe.”

Umwuka mubi hagati y’abo bahanzi bombi watangiye mu 2023, ubwo Spice Diana yitaga Sheebah Karungi ‘Fake Feminist’ abinyujije mu ndirimbo, biza gufata indi ntera muri Gicurasi 2024, ubwo Spice Diana yashyiraga hanze indirimbo yise Twookya, (bisobanuye ‘turatwika’), yumvikanamo amagambo asubiza Sheebah ku ndirimbo ‘Sipimika’ amubwira ko iyo bamumenyereye abatwika.

Amakimbirane yabo yakomereje mu itangazamakuru, ubwo buri wese yabaga yirata ibigwi yagezeho mugenzi we adafite.

Spice Diana, avuze ibi mu gihe Sheebah atahwemye kugaragaza ko kubyara ari igikorwa cyari cyaramugoye kukigeraho, kuko yigeze no kwiyama itangazamakuru, ababwira ko bagomba guhagarika kumubaza impamvu atabyara.

Icyo gihe yigeze gusubiza umunyamakuru agira ati: “Mvira mu ntanga, muhagarike kubaza abantu impamvu batabyara kuko hari igihe baba bamaze igihe babishaka byaranze.”

Sheebah kubyara abifata nk’igikorwa cy’ingenzi yagezeho, ku buryo yahise anahimba indirimbo yise ‘Neyanziza’, ishimira Imana, akaba yarayishyize ahagaragara ubwo yiteguraga kubyara.

Umuhanzi Spice Diana uvuga ko nta bigwi Sheebah Karungi afite byo kwivuga
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 1, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE