Spice Diana yababajwe n’abamushinja ko yahimbye inkuru y’abamuteye amabuye

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yababajwe n’abamushinja guhimba inkuru y’uko yatewe amabuye kandi nyamara ngo ashaka kwamamara akavuga ko biba biyobowe n’urwango.
Inkuru y’uko uyu muhanzikazi yatewe amabuye yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo Spice Diana ubwe, yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka ye yangiritse, bitewe n’umugabo yavugaga ko atigeze amenya wari uri kuri moto wayiteraga amabuye n’amatafari, ubwo yari mu nzira ataha iwe i Makindye avuye mu bitaramo.
Nubwo ari uko bimeze ariko hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bibasiye uyu muhanzikazi bamushinja kuba ari we wateguye icyo gikorwa kugira ngo avugwe cyane mu itangazamakuru.
Ku ruhande rwa Spice Diana, we agaya cyane abarimo kwimakaza no gutiza umurindi ibyo bihuha avuga ko bituruka ku rwango rw’abafana b’abahanzi bahanganye na we.
Yagize ati: “Nabonye amagambo yuzuyemo urwango agaruka ku byambayeho. Abantu batekereza ko buri kintu cyose kivugwa kubera uburiganya bwo gushaka kwamamara kugeza ubwo umuntu yahimba ikintu gikomeye nk’icyo. Imana ibabarire abafite iyo myumvire.”
Spice yongeyeho ko atigeze acibwa intege n’ayo magambo, ahubwo ashima Imana kuba akiri muzima kandi nta gikomere byamusigiye.
Icyakora inshuti, abanyamuryango hamwe n’abakunzi be banyuze ku mbuga nkoranyambaga bamuha ubutumwa bumukomeza bamwibutsa ko bamushyigikiye banamagana ibyo bitero by’abagizi banabi.
Spice Diana ari mu bahanzikazi bakiri bato muri Uganda ariko bakunzwe, akaba akunze guhangana na Sheebah Karungi bitewe n’uburyo bahora baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru ndetse no mu bihangano byabo.

