SP Uwamahoro yinjiye igipolisi abavandimwe bazi ko atazabibasha ariko agera ku nzozi ze

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

SP Uwamahoro Brigitte ni umwe mu banyarwandakazi bo ku rwego rwa ba Ofisiye mu gipolisi cy’u Rwanda, bamwe mu bandimwe be bavugaga ko yinjiye igipolisi bumva ko agiye gukora akazi gakomeye ku mugore nyamara kuri we ngo ni zo zari inzozi ze.

Avuga ko mbere y’uko ajya mu gipolisi yakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima, ariko ngo kubera ko inzozi ze zari uko azaba umupolisi kuri we ngo nta mahoro mu mutima we yari afite kubera ko yifuzaga gukorera igihugu binyuze mu gucunga umutekano.

Yagize ati: “Nakundaga gufasha abantu, ariko nashakaga kubikora mu buryo bufatika, aho naba ndi hafi y’umuturage igihe ahuye n’ikibazo. Nta handi nari kubona hameze gutyo nko mu gipolisi, ni zo zari inzozi zanjye rwose kuba umupolisi, kandi ubu rwose nakubwira ko nta kintu kiza  nko gukorera igihugu cyawe.”

Kwihitiramo inzira idasanzwe ntabwo byakiriwe neza n’abavandimwe be, kubera ko ngo bumvaga ko atazabibasha, bumvaga ngo ari umunyantege nkeya, nkuko Consolee Murekatete umuvandi we yabivuze ubwo SP Uwamahoro yahabwaga impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza.

Yagize ati: “Uyu SP Brigitte, yinjira mu gipolisi twabonaga gusa asa n’ugiye yiyemeye ibyo adashoboye. Twabanje kumubwira ko abeshya, ariko ubu ageze ku rwego rushimishije, kandi yeretse abantu bose abagore, abagabo ko umugore ashoboye kandi ni mu gihe imiyiborere yacu yiyemeje ko umugore na we akwiye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.”

Murekatete akomeza agira ati: “Twatekerezaga ko atazabishobora. Twamubonaga nk’uworoshye, utatinyuka ibintu bikomeye nko gucunga umutekano. Ariko yatweretse ko kwiyemeza n’ubushake bihagije, bituma umuntu atsinda ibikomeye, ubu aduhesheje ishema, abana be n’igihugu muri rusange, gusa namubwira ko Nyagasani ari Indahemuka.”

SP Uwamahoro Brigitte yize mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ahakura ubumenyi n’indangagaciro byamufashije kurushaho kwihagararaho mu kazi.

Yagize ati: “Ntabwo ku bwanjye ninjiye igipolisi kubera kubura akazi, byose nabitewe n’urukundo nkunda Igihugu cyacu, akazi k’igipolisi ni keza kuko imirimo ukoze yose iraguhemba, ariko ni ibintu nanone bigusaba gukora cyane ukiga ushyizeho umwete, ukirinda ibiguca intege ngo  ntuzabivamo nk’umugore ariko kuri njye mbifashijwemo n’Igihugu cyacu nageze ku ntego, kandi inzira irakomeje ”.

SP Uwamahoro asaba Abanyarwandakazi kudatinya gukora ibitandukanye n’ibyo sosiyete iba ikeneye ku mwenegihugu, cyane ko ari ngombwa ko bagira uruhare mu iterambere n’amahoro by’Igihugu.

Yagize ati: “Kuba umugore ntibikuraho ubushobozi bwo kugira uruhare mu bikorwa bikomeye byubaka igihugu. Uyu munsi ndifuza ko abakobwa, cyane cyane abiga, batazongera gutinya gukorera igihugu cyabo binyuze mu gipolisi cyangwa izindi nzego z’umutekano, kandi burya buri mwenegihugu hari icyo kimugomba na we akigomba harimo no kugikorera,”

SP Uwamahoro asoza avuga ko kuri we ngo yari afite intego, ntiyashakaga kubaho nk’uko abandi babyifuzaga.

Yagize ati: “Ahubwo nshaka kubaho nk’uko mbyifuza njye nari mfite icyerekezo. Iyo umuntu yiyemeje, n’abandi baza nyuma, kandi buri wese aho agomba guharanira intsinzi mu byiza”

SP Uwamahoro Brigitte ni umwe mu ba Ofisiye bitwaye neza mu bihe by’amasomo
SP Uwamahoro yishimiwe n’umuryango we
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE