Sosiyete y’ubwikorezi Kenya Airways yamaganye DRC yafunze abakozi bayo

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways (KQ) yashinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC gufunga abakozi bayo babiri, ikirengagiza icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kubarekura.

Ibinyamakuru birimo Lotus Media na African News, byatangaje ko aba bakozi batawe muri yombi n’Ishami ry’Ubutasi rya gisirikare rya DRC bazira kuba badafite ibyangombwa bihagije by’imizigo yabo. 

Iyi sosiyete yavuze ko ejo ku wa 25 Mata urukiko rwategetse ko barekurwa kugira ngo hakorwe iperereza ariko aba bakozi baracyafunzwe n’Ishami ry’Ubutasi ndetse nta n’uburyo bafite bw’itumanaho kuko bambuwe amatelefone yabo igihe bafatwaga.

Kenya Airways yo yavuze ko impapuro zabo zuzuye nta mpamvu yatuma aba bakozi bafatwa gusa DR Congo ntiratanga ubusobanuro ku ifatwa ry’aba bakozi. Sosiyete y’ubwikorezi Kenya Airways yamaganye  ifungwa ry’abakozi bayo muri DRC

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere,Kenya Airways (KQ) yashinje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gufunga  abakozi bayo babiri, ikirengagiza icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kubarekura.

Ibinyamakuru birimo Lotus Media na African News, byatangaje ko aba bakozi batawe muri yombi n’Ishami ry’Ubutasi rya gisirikare rya DR Congo bazira kuba badafite ibyangombwa bihagije by’imizigo yabo. 

Iyi sosiyete yavuze ku ya 25 Mata  urukiko rwategetse ko barekurwa  kugira ngo hakorwe iperereza ariko abo bakozi baracyafunzwe n’Ishami ry’Ubutasi ndetse nta n’uburyo bafite bw’itumanaho kuko bambuwe  amatelefone yabo igihe bafatwaga.

Kenya Airways yo yavuze ko impapuro zabo zuzuye nta mpamvu yatuma aba bakozi bafatwa gusa DRC ntiratanga ibisobanuro ku ifatwa ry’abo bakozi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE