Sosiyete Sivili isanga ibihano byafashwe ntacyo byakemura

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform – RCSP) ryatangaje uruhande rihagazeho ku bibazo by’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watewe n’intambara ishyamiranyije Umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe igize ihuriro Wazalendo n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragaza ko ibihano biherutse gufatwa bishobora kubangamira ubuhuza mu nzira ya dipolomasi.

Sosiyete Sivili yavuze ko ibihano bishobora gutuma habaho guhagarika ibikorwa by’ubuhuza no guheza abarebwa n’ikibazo.

Yagize iti: “Ibihano ntacyo bifasha kuko birarushaho kugirira nabi abasivili ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu no kwemeza uruhare runini mu biganiro no koroshya ibiganiro.”

Ibihano binashobora gutuma hatabaho kubahiriza imyanzuro yumvikanyweho ndetse amaherezo bikazongera amakimbirane.

Ikomeza igira iti: “Hanyuma ibihano muri rusange birashobora guhungabanya ubufatanye mpuzamahanga no gutesha agaciro ihame ry’ibikorwa bishobora kuba ingenzi mu gukemura amakimbirane neza.

Ni muri urwo rwego, ibihano bibangamira intego irambye y’iterambere ry’ubufatanye bufatika (Intego ya 17) kugira ngo bikemure ibibazo bigoye ku buryo bw’iterambere rirambye.

Kubera impamvu zose zavuzwe haruguru, turahamagarira abayobozi bose bireba ndetse n’Isi yose kongera gutekereza ku bihano mu rwego rwo guhuza ibikorwa by’ubutabazi, amahoro n’iterambere kuko bisaba gukemura ibibazo by’amakimbirane yo mu Karere.”

RCSP yavuze ko ishyigikiye byimazeyo inama ya Dar-es-salaam iherutse guhuza abayobozi bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’uw’Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Itangazo rya RCSP rigaragaza ko iyo nama yari igamije kugarura amahoro, guhuza impande zombi zihanganye kandi mu mucyo hagakemurwa amakimbirane bahereye mu mizi yayo.

Riti: “Guhagarika imirwano gusa udakemuye ibibazo by’impande zombi bishobora guteza ingaruka mbi cyane.

Abahuza bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bakemure intandaro y’amakimbirane kuruta kuvuga.

Ikibazo cya DRC ntabwo ari ikibazo cyihutirwa mu gihugu, ni ikibazo cyo mu Karere gifite ingaruka zigaragara aho abagore n’urubyiruko bagomba kugira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro hakurikijwe imyanzuro ya 1325 na 2260 y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi.”

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko hari ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Uburundi, ibintu RCSP isanga ari amahirwe ku muryango mpuzamahanga kugira ngo habeho inzira y’amahoro.

Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi RCSP ishishikariza abafatanyabikorwa korohereza ubufasha, kugarura serivisi z’ingenzi no gushyiraho ingamba zigamije kurengera abaturage.

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta yasabye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gushyira igitutu kuri Leta ya Congo hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bireba gushyigikira inzira y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

RCSP itangaje ibi mu gihe AFC/M23 yamaze kwikura mu biganiro, aho igaragaza impungenge z’ibihano mpuzamahanga byafatiwe abayobozi bakuru bayo.

Itangazo rya AFC/M23 rigaragaza ko iryo huriro ryababajwe no gukomeza gufatirwa ibihano ku banyamuryango bayo, buri bucye haba ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, kandi ko ibyo bihano bidaha amahirwe na makeya ibiganiro by’amahoro.

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ibihano we na bagenzi be bafatiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bishobora kubangamira ibiganiro by’amahoro.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, EU yafatiye ibihano Bertrand Bisimwa, Bahati Erasto Musanga uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col Nzenze Imani John, Jean-Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari muri M23 na Desire Rukomera ushinzwe ubukangurambaga.

Uyu muryango washinje abayobozi ba M23 guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC no kubangamira ikiremwamuntu, ubafatira ibihano byo gufatira imitungo yabo yaba iri i Burayi no gukorerayo ingendo.

Bisimwa yabajije niba abirengangiza ibibazo bya M23, bagashaka inyungu zabo, bazi ingaruka ibi bihano bigira ku biganiro by’amahoro byo muri RDC bitewe no kubogama.

Yagize ati: “Ese bazi ko ingaruka ikomeye y’ibikorwa byabo ari ukwitambika ibiganiro by’amahoro byose?”

Perezida wa M23 yatangaje ko amahoro akwiye kuba inzira ya Afurika kandi kuyageraho bigakorwa mu buryo bw’Abanyafurika, abo ku yindi migabane bakabashyigikira.

Abayobozi ba M23 bafatiwe ibihano mbere y’uko uyu mutwe byari biteganyijwe ko utangira ibiganiro by’amahoro na Leta ya RDC kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe, i Luanda muri Angola.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE