Somalia: Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ISIL yafashwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Polisi ya Somalia yatangaje ko yafashe Abdirahman Shirwac Aw-Saciid, Umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic States, (ISIL) muri Somalia afatiwe muri Leta ya Puntland mu Majyaruguru y’u Burasirazuba.

Inzego za Leta zatangaje ko Abdirahman Shirwac Aw-Saciid yafashwe nyuma y’urugamba rumaze igihe kinini ingabo za Leta zirwanya imitwe y’iterabwoba.

Ejo ku wa Mbere, umuyobozi wa Polisi muri Puntland, Abdikadir Jama Dirir, yemeje ifatwa rya Aw-Saciid, uzwi ku izina rya “Laahoor”, wateraga ubwoba abacuruzi bo muri ako gace kugira ngo batange amafaranga mu nyungu za ISIL.

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru muri Somalia, SONNA, ejo ku wa 03 Gashyantare 2025 cyatangaje ko umutwe wa ISIL yari ihanganye n’ingabo z’igihugu mu misozi ya Cal Miskaad,aho wagabweho ibitero by’indege z’intambara.

ISIL, umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Isilamu mu myaka ishize wagabye ibitero bikomeye byatumye utinywa ndetse n’abarwanyi bayo bariyongera baturutse mu bihugu by’amahanga.

Igitero giheruka gikomeye cyagabwe ku kigo cya gisirikare mu Kuboza umwaka ushize aho uyu mutwe wavuze ko wakoresheje imodoka ebyiri ariko abasesengura iby’umutekano bavuga ko cyakoranywe ubuhanga bukomeye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE