Sobanukirwa uko Politiki mbi yatumye abahanzi bashishikariza abantu gukora Jenoside

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Impuguke mu mateka y’u Rwanda zivuga ko kuba Leta yariho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho yari yarimitse ivangura mu baturage byatumye n’abahanzi babiyoboka, bituma Abanyarwanda bacikamo ibice.

Byagarutsweho mu kiganiro Umuhanzi Jabastar yagiranye na RBA cyagarukaga ku ruhare rw’umuhanzi mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yahuriyemo n’umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda Nizeyimana Innocent.

Nizeyimana Innocent umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, agaragaza ko nyuma y’aho Urugamba rwo Kubohora Igihugu rwatangijwe n’Inkotanyi mu 1990, Leta yariho yatangiye kwangisha abaturage Inkotanyi ndetse n’Abatutsi bari mu gihugu batangira guhohoterwa.

Muri iyo politiki yariho muri icyo gihe ni bwo abahanzi barimo uwamenyekanye cyane witwa Bikindi Simon batangiye guhimba indirimo zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Nizeyimana ati: “Abahanzi bose barahaguraka bajya mu nganzo muri za 90, njye nari mfite imyaka 18 icyo gihe, izo ndirimbo zaracuranzwe ngo byari muri gahunda yo kongerera imbaraga ingabo, indirimo za Bikindi zigacurangwa kuri Radio, abaturage bakazifata ku buryo mu tubari twose wasangaga ari zo babyina gusa, kandi bwa butumwa bw’urwango rwangisha Abahutu Abatutsi bugatambuka, ukabona ni byo barimo kumva cyane”.

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe n’Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi, kuri ubu abahanzi bariho muri iki gihe batangaza baharanira gusigasira ibyagezweho.

Umuhanzi w’Indirimo z’umuco no gukunda igihugu, Jabastar Intore avuga ko we na bagenzi be bagize amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza burwanya ivangura.

Ahamya ko mu bihangano bahanga harimo indirimbo z’uburere mboneragihugu bufite aho buhuriye n’imiyoborere myiza iriho mu Rwanda babikesha ubuyobozi bwiza.

Ati: “Twagize amahirwe yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, ndetse tugahurira mu itorero, tukabwirwa ayo mateka yabaye[…] kuko abahanzi muri biriya bihe (muri Jenoside na mbere yayo) ntabwo ayo mahirwe bayabonaga, ahubwo bajyaga mu guhimba indirimbo zibiba urwangano n’amacakubiri ariko twebwe twashishikarijwe ibyo gukuraho izo ndangagaciro mbi zagizwe n’umuhanzi”.

Yakomeje agira ati: “Nkuko mubizi umuhanzi avuga rimwe indirimbo ikagera henshi, iyo bigiye rero mu ikoranabuhanga n’izi mbuga nkoranyambaga zaje, n’izi ndirimo ziririmbwa we arabikora akicara hariya ariko bihita bigenda vuba cyane byihuse”.

Uwo muhanzi avuga ko we na bagenzi be b’abahanzi bagize amahirwe yo kubaka igihugu kuko ari kenshi batumirwa bakaririmba ubutumwa bwo gushyigikira ibyagezweho.

Ati: “Urubyiruko rwinshi ruhanga, ruba ruri mu nteko, ruri hirya no hino mu muryango kuko nta na hamwe duhezwa kuko tubwirwa ibyiza”.

Uwo muhanzi avuga ko umuhanzi w’iki gihe agombye guhitamo neza ibigirira igihugu akamaro ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, kuko ibihangano akora ari byo bishobora guhindura amateka mabi yaranze u Rwanda kandi bikanagaragaza isura nziza y’igihugu.

Nizeyimana Innocent, umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE