Sobanukirwa impamvu Jumoke George adaheruka kugaragara muri filimi

Umukinnyi wa filimi muri Nigeria Olajumoke Amoke Olatunde George uzwi cyane nka Jumoke George, yatangaje ko kutemera kuryamana n’abayobora gufatwa kw’amashusho ya filime, byatumye isura ye yijima ntigaragare kuri camera, bituma amara igihe atagaragara muri Sinema.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Televiziyo zo muri icyo gihugu, ubwo yari abajijwe icyamubereye inkomyi kugira ngo hashire igihe atagaragara muri filimi zo muri Nigeria.
Mu gusubiza icyo kibazo, uyu mukinnyi wa filimi, yavuze ko kutirekura kwe ngo yemere kuryamana na bo, byatumye abwirwa ko isura ye iba yijimye bityo atakigaragara bikaba ari byo byabaye intandaro yo kumara igihe adahari.
Yagize ati “Nakunze kumva abayobora ibijyanye n’ifatwa ry’amashusho (Directors) bavuga ko isura yanjye yijimye kandi ko itagaragara neza kuri camera, ndababwira nti ariko mwakongera urumuri kugira ngo isura yanjye igaragaragare, ariko njye ndabizi neza icyabiteye ni ukwanga kuryamana na bamwe muri bo babishakaga, ibyo rero ni byo byatumye mara imyaka 3 ntahabwa gukina.”
Yongeraho ati: “Rwari urugamba rutoroshye, kuko wasangaga abayobozi hagati ya 20-30 bashakaga ko twaryamana, kandi uko byagenda kose ntabwo bikwiye ko umuntu yatuma nkora icyo ntifuza gukora kugira ngo ngo mpabwe inshingano (Role) muri filimi, nahisemo ko byantwara igihe ariko nkazabigeraho.
Jumoke avuga ko byageze aho bimurenga, akaza guhura n’umwe mu bayobozi ba filimi muri icyo gihugu, akamubaza impamvu atagihabwa akazi mu myaka yari igeze muri 14 yari amaze akorana na bo, akaza gutangazwa akanababazwa n’igisubizo yamuhaye cy’uko abayobozi bafashe umwanzuro wo kutazongera kumuha inshingano (Role) kubera ko yanze kuryamana na bo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, ngo Jumoke yahisemo kubihorera akabasengera cyane kandi yizeye ko Imana ibaho kandi ishyigikira abantu bayizeye.
Jumoke George yakinnye muri filimi zitandukanye zirimo The Wedding Party 2016, Eekan soso 2009, My Wife & I, 2017 n’izindi.
Uyu mukinnyi amaze imyaka 14 mu ruganda rwa Sinema muri Nigeria, kuko yatangiye kuba umukinnyi wayo mu 2010.