Sobanukirwa ibyiza bya Mituweli n’ibibazo bikibangamiye abanyamuryango

Abagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko basesenguye ibikubiye mu itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) hagaragaramo ibyuho n’ubwo hari amavugurura arimo akorwa kandi yatanze umusaruro.
Bimwe mu byo kwishimira byagezweho mu bwisungane mu kwivuza harimo kuba muri rusange ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigena ubwisungane mu kwivuza n’amavugururwa byarafashije kugera ku ntego rusange za politiki y’ubwisungane mu kwivuza.
Mituweli yari yarashyiriweho zirimo gushyiraho imirongo ngenderwaho mu guteza imbere no kongerera imbaraga gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Iyo Komisiyo yatangaje ko mu kwivuza byatumye ubwitabire buzamuka buva kuri 79,6% bugera kuri 90% mu 2023, naho umwaka w’ingengo w’imari wa 22/23, abanyamuryango barenga 273 000 bari mu ngo zisaga 62 000 babashije kubona ubwisungane mu kwivuza bamaze gutanga gusa 75% by’umusanzu wo kwivuza nk’uko byari biteganyijwemu ngingo ya 8 aho uwishyuye 75% afite uburenganzira bwo kwivuza.
Ikindi ni uko mu bigo by’ubuvuzi hakomeje kongerwa serivise harimo gusuzuma hakoreshejwe uburyo bwo kubaga, kubaga byoroheje ndetse n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi nko kuvura amenyo, amaso, indwara zitandura, hepatite n’ibindi.
Muri rusange abaturage begerejwe serivisi hagabanywa urugendo bakoraga bajya gushaka izo serivise no ku bigo by’ubuvuzi bw’ibanze, amavuriro y’ingoboka yagiye abegerezwa.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage yagize ati: “Kugeza ubu mu gihugu hose hari ibigo nderabuzima 515 byongerewe ubushobozi muri byo 8 byongerewe ubushobozi bishyirwa ku ruindi rwego, ariko iyo gahunda izakomeza ngo serivisi zitangirwa ku bigo nderabuzima bigende byiyongera hagatangwa serivisi zitanzwe n’umuganga.”
Yongeyeho ati: “Amavuriro y’ibanze ubu ni 91 amaze kuzamurwa ku rwego rwa 2, ku mavuriro y’ibanze 1282 ahari, akaba ari gahunda izakomeza uko ubushoboii bwa mituweli bwiyongera ndetse n’uko imibare y’abakora mu rwego rw’ubuzima igenda izamuka.”
Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ari hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ari hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo RSSB, ku bijyanye n’intambwe nziza yatewe ariko hakiri ibitaragerwaho mu bikubiye mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza, Komisiyo igomba kwitaho.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo aho Komite nkangurambaga zitari usanga ubwitabire bwa Mituweli buri hasi, ahatanzwe urugero mu Turere tw’Umujyi muri Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro na Rubavu.
Amabwiriza ya MINALOC ateganya inshingano za komite nkangurambaga, Komisiyo yasanze MINALOC n’Uturere bakwiye kwihutisha ishyirwaho rya komite nkangurambaga ku bwisungane mu kwivuza ngo zitange umusaruro.
Ikindi kibazo ni uko abanyamuryango bo mu bwisungane mu kwivuza batarashobora kwishingirwa ku miti n’ibikorwa by’ubuvuzi, no kuba RSSB itaremera gusinyana amasezerano n’inzu zigurisha imiti muri farumasi zigenga.
Haracyari ikibazo cyuko umunyamuryango ku miti adashoboye kubona ku bitaro bya Leta batemererwa kuyigura muri farumasi zigenga bakoresheje Mituweli bakayigurira 100% bikaba byagira ingaruka ku baturage batishoboye.
Kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Ubuzima n’Uw’Imari n’Igenamigambi ari kumwe n’umuybozi wa RSSB hasobanuwe ko abanyamuryango bagifite icyo kibazo, ariko ko Leta yashyize imbaraga mu kugabanya ibura ry’imiti ku bigo by’ubuvuzi bya Leta no ku bitaro bya Leta, aho imiti itaboneka yavuye kuri 20% ubu igeze kuri 12% hakaba hakomeje kongerwamo imbaraga.
Hasobanuwe kandi uko mu gufasha abaturage hari amavugurura arimo gukorwa binyuze muri Rwanda Medical Supply, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti mu gihugu hamwe na minisantye bizafasha umuturage igihe atabonye umuti ku bitaro n’amavuriro ya Leta yajya abona indi faruzasi yegereye aho aherereye cyane cyane ku muturage ukoresha Mituweli.
Komisiyo yagize iti: “Kuba igipimo byaragabanyutse akaba hari intambwe yatewe ariko haracyari ikibazo ku muturage utabona imiti, ikaba isanga MINISANTE n’Ikigo gishyinzwe gukwirakwiza imiti mu Rwanda bakwihutisha ivugurura bateganya ko ryazafasha aho yabona umuti mu mezi 3 cyangwa 4 ari imbere.”
Ikindi kibazo gikwiye kwitabwaho ni icya bamwe mu baturage badafite amakuru ko iyo umubare ugize umuryango ufite nibura imyaka 18 avuyemo ashobora kubarurirwa mu rundi rugo agiyemo cyangwa akabarurwa ku giti cye, ariko mu biganiro twagiranye n’inzego bavuze ko atari ikibazo rusange kandi ko ugize ingorane yegera ubuyobozi agafashwa.
Aha komisiyo isaba Minaloc ku bufatanye n’Uturere bakomeza gufasha abaturage kubona amakuru kuri mituweli cyane cyane abavuye mu rugo bagejeje iyo myaka ariko ku mpamvu zumvikana.
Kudashyiraho amateka ateganyijwe mu itegeko cyane cyane ateganyijwe mu ngingo ya 6 iteka rya minisitiri rigena ingano y’umusanzu wa buri mwak utangwa numunyamuryango n’iya 10 Iteka ku nshingano ingano y’inyunganirabwishyu n’uyitanga ku baturage batishioboye, byagaragaye ko ayo matelka atarashyirwaho ariko mukuganira na
Mu biganiro na MINICOFIN na RSSB basobanuwe ko hagiye hongerwa serivisi zitandukanye hanashakwa uburyo ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza kuva mu 2010 umusanzu umuturage atanga ukaba utarongerwa hagendewe ko byagora abaturage.
Hagaragajwe ko bagishakisha amikoro yo kongera ubushobozi bw’ikigega.
Kuba hatarashyirwaho amateka, Komisiyo yavuze ko byumvikana ishima imbaraga Leta ishyira mu kongera ubushobozi kandi ko byakomeza kwitabwaho.
Gukora ubukangurambaga bizafasha kongera umubare w’abitabira mu bwisungane mu kwivuza.


Manirareba Elidad says:
Ukuboza 20, 2024 at 7:58 amMuraho mudushakire inkuru idusobanurira ibijyanye no kwishyura mituweli kabiri mumwaka ntago turabisobanukirwa neza
Inkindi paterne says:
Mata 25, 2025 at 10:40 amMwatunogereza ikorere yibyiciro byubudehe kuko dutanga mituer ariko ibyiciro bidakora izindi service mudufashe kbx