Sobanukirwa amateka y’Umunsi w’umwana w’Umunyafurika

Umunsi w’umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 16 Kamena, wizihizwa mu guharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana.
Ni umunsi washyizweho ku ya 16 Kamena 1991 n’Ihuriro ry’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hazirikanwa ubwicanyi bwakorewe abana i Soweto mu 1976 n’ubutegetsi bw’ivangura, Apartheid muri Afurika y’Epfo.
Ibyo byatumye abana bakora imyigaragambyo, basaba ko bahabwa uburezi bufite ireme ndetse no kwigishwa mu ndimi zabo.
Ihuriro ry’amashyirahamwe arwanya ubukene yahisemo uyu mwanya kugira ngo atangaze ko ari umunsi wo gusaba abayobozi b’ibihugu byibasiwe guhita bahangana n’ubukene bukabije, butera urupfu rw’umwana buri masegonda 3.
Ni umunsi ibihugu na za Guverinoma bakangurirwa kuzirikana uburenganzira bw’umwana no gutekereza uko hashyirwaho ingamba zo gukemura ibibazo byugarije abana bo muri Afurika bahura nabyo.
Icyo gihe kandi ni umwanya mwiza uhuza abafite aho bahuriye n’umwana ari ibihugu, amashyirahamwe, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi kugira ngo baganire ku mahirwe n’imbogamizi byerekeye uburenganzira bw’umwana w’Umunyafurika., bityo bikaba umuyoboro wo guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’imibereho yemyiza muri Afurika.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana rikora cyane mu birebana no kumenyekanisha akamaro k’ubwo burenganzira ndetse no gushyigikira ingamba zigamije guhindura uvuzima bw’abana muri Afurika.
Kuri uyu wa 16 Kamena 2025, muri Afurika y’Epfo, abana ndetse n’abantu bakuru bagiye i Soweto gusaba abayobozi ba Afurika gufasha imfubyi n’abana batishoboye.
Muri Kenya, ubukangurambaga bukomeye, bwahuje abana bagera ku 5 000, bwateraniye i Thika. Ibirori bibera mu gace ka Kiandutu, gafite umubare munini w’abana b’imfubyi.
Muri Senegali, ibirori byitabiriwe n’abana 500. Hateganyijwe inama nini na Perezida wa Senegali yagiranye n’abana.
Hatumiwe kandi ibyamamare nka Youssou NDour, Baaba Maal, Coumba Gawlo, Viviane Ndour, Mada Ba, Oumar Pene, Coumba Gawlo na Abdou Djite.
Muri Tanzaniya ho habaye ubukangurambaga n’ikiganiro n’abanyamakuru bizizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika.
