Snoop Dogg azagaragara mu birori byo gufungura Olempike

Umuraperi w’icyamamare muri Amerika, Calvin Cordozar Broadus Jr, uzwi cyane ku izina rya Snoop Dogg, biteganyijwe ko azagaragara mu mihango yo gutangiza imikino ya Olempike mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Mbere y’uko umuhango utangira, uyu muhanzi azatembera mu Mujyi wa Paris Saint-Denis, afite itoroshi nk’ikimenyetso cyo gutembereza urumuri muri uwo Mujyi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wawo Mathieu Hanotin.
Mu butumwa umuyobozi w’Umujyi Paris Saint-Denis yashyize ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Mu mujyi Saint Denis Snoop Dogg azatambagiza urumuri mu Mujyi no mu mihanda ya Saint Denis intambwe ze za nyuma zigarukire imbere y’umunara wa Eiffel mu rwego rwo gutangiza imikino ya Olempike.”
Ubusanzwe umugenzo wo gutembereza urumuri (Olympic Torch) ukorwa buri gihe mu rwego rwo gutangiza imikino ya Olempike, ni umukino watangijwe n’abakurambere b’Ubugereki bwa kera aho ngo uwo mugenzo uba ugamije gutanga ubutumwa bw’uko imikino ya Olempike itangiye kandi izaba mu mahoro n’ubushuti.
Uretse umuraperi Snoop Dogg abandi bari mu bazatambagiza urumuri rwa Olempike (Olympic Torch) barimo umuraperi w’Umufaransa MC Solaar, hamwe n’umukinnyi wa filime w’Umufaransa Laetitia Casta.
Biteganyijwe ko umuhango wo gufungura ku mugaragaro imikino ya Olympic 2024 uzaba ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.