Sisitemu izahuza inzego izatuma zimenyera icyarimwe ibibazo by’abaturage

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rurimo gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Inzego z’ibanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hagamijwe kugira ibibazo bisiragiza abaturage bigabanyuke kandi bikuririkiranwe ku gihe.
Urwego rw’Umuvunyi rwabigarutseho tariki ya 18 Ukwakira 2023 ubwo rwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2022/2023 na gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu 2023/2024.
Senateri Nkusi Juvenal yavuze ko ibibazo bigaragazwa kenshi ariko ugasanga bitabonerwa umuti, akavuga ko hakenewe ubufatanye mu zindi nzego kugira ngo ibibazo bikunze kugaruka ariko ntibikemuke bigabanywe.
Yagize ati: “Ibibazo bihari bijyanye n’Ubutaka, kutishimira imikirize y’imanza,I manza zaciwe n’urukiko zitarangizwa, ibijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange, urumva ibyo ni ibabazo byinshi, iki kibazo iyo kigeze ku Rwego rw’Umuvunyi kandi tuzi ko hari inzego zishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage bivuze ko ibitabageraho ari byinshi.
Niba ibibazo by’ubutaka bigezwa ku muvunyi kandi bitangirira ku Kagari ni ukuvuga ko icyo kibazo cy’ubutaka kirakomeye, ibyo kwimura abantu turabizi n’igihe tumaze tubivuga, nk’iki kibazo cy’ubutaka bazabisubiza gute kugira ngo ibibazo tubona birangire cyangwa bigabanyuke”.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amateko ko hari guteganywa sisitemu ihuriweho n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bizagabanya gusiragiza abaturage ndetse no kuba inzego zavugana mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturage bihari.

Yagize ati:’’Kugira ngo habeho imikoranire, hagomba kujyaho uburyo bwo guhana amakuru, hari ibyo bikorwa twabiganiriye na MINALOC, ubundi uko ibintu bikorwa usanga buri Karere gafite sisitemu na MINALOC, ariko ntabwo birahuzwa n’izindi nzego ku buryo ikibazo kije mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa ku Rwego rw’Umuvunyi, bityo ntabwo umenya ngo ni wa muturage umwe”.
Yakomeje asobanura ko hari sisitemu nshyashya irimo kubakwa ihurije hamwe inzego na MINALOC kugira ngo ikibazo cyakiriwe gikurikiranwe.
Ati: “Twari twasabye ko natwe twajyamo ku buryo ibibazo twakiriye tumenya ngo ibibazo byakozweho iki? Mu Turere harimo sisitemu nka Gisagara na Bugesera yitwa ‘Wisiragira’aho buri muntu utanze ikibazo nko ku Rwego rw’Akagari gihita kizamuka kugera ku Murenge ku buryo Akarere kakibona muri sisitemu, ubwo hakenewe guhuza mu by’ukuri sisitemu zitandukanye ku buryo umuntu umwe adashobora kujya mu nzego icumi ku kibazo kimwe.’’
Umuvunyi Mukuru kandi yanasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ko mu bibazo uru rwego rwakira kenshi biba bimaze igihe kirekire mu nzego, ku buryo ari yo mpamvu bateganya gushyiraho sisitemu ihuriweho kugira byihutishe ikemurwa ryabyo.
Ati: “Nk’ubu hari ibibazo biba bisanzwe bizwi nk’iby’ubutaka, nk’ibyo ni ibibazo biba bimaze igihe kirekire byaranyuze mu nzego zitandukanye, ngira ngo twabiganiriye na MINALOC kugira ngo twihutishe uburyo bwo gukemura ibibazo ku buryo umuntu abazwa impamvu adakemura ibibazo ku gihe, ariko ikibazo ntikibeho ngo umuyobozi agende haze undi kimare igihe kitarakemuka”.
Muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2022/2023 rwagaragaje ko ibabazo rwakiriye byakemutse ku ijanisha rya 86% ariko hari ibikemuka rwamanutse aho byabereye gusa hakaba hari ibikemuka rutarinze kumanuka, aha ni ho uru rwego ruhera rusaba ko gukemura ibibazo by’abaturage byashyirwa mu mihigo y’Uturere kubera ko hari aho rwasanze inzego zanga kubikemura cyangwa zigatinda kubikemura, bityo uru rwego rukavuga ko mu gihe cyo kwesa imihigo hazajya hagenzurwa uko inzego zabikemuye.


ZIGAMA THEONESTE