Siriya na Isiraheli bemeranyije guhagarika imirwano

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Isiraheli yagabye igitero ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo muri Syria muri iki cyumweru, mu rwego rwo kurengera Abaduruze, ivuga ko batagira kirengera bibasirwa n’abanyasiriya bo mu bundi bwoko, ibyo byatumye imirwano ikara mu gice cya Sweida, ku wa Gatanu tariki ya 18 Siriya na Isiraheli bemeranyijwe guhagarika imirwano.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu na Perezida w’agateganyo wa Siriya, Ahmed al-Sharaa, bemeye ko bahagarika imirwano nyuma y’iminsi ibiri ibitero bya Isiraheli byibasiye Damasiko, nk’uko intumwa y’Amerika muri Siriya Tom Barrack yabitangaje ku wa Gatanu.

Hagati aho ariko imirwano irakomeje hagati y’abarwanya Abaduruze ku bwinjiriro bwa Sweida mu majyepfo ya Siriya.

Intumwa ya Amerika muri Siriya Tom Barrack, ku rubugarwe rwa X yagize ati: “Turahamagarira Abaduruze, Ababedouin n’Abasuni gushyira intwaro hasi, hamwe n’andi matsinda mato, bakubaka ubumwe nk’Abanyasiriya, mu mahoro no gutera imbere tudasize inyuma n’abaturanyi.”

Nk’uko ikigo cy’uburenganzira bwa muntu cya Siriya (SOHR) kibitangaza ngo kuva ku Cyumweru, imirwano hagati y’amatsinda y’Abaduruze n’imiryango ya Bedouin yaho, umubano wabo umaze imyaka itari mike utameze neza, wahitanye nibura 638.

SOHR yemeje ko imirwano ibera muri ako karere, yubuye kandi ibisasu byibasiye karitsiye y’umujyi.

Umuryango utegamiye kuri Leta ukomeza uvuga ko abarwanyi bashishikarizwa kandi bagashyigikirwa n’abayobozi ba Siriya, bo batagishoboye kohereza ingabo muri Sweida kubera ibyo bitero bya Isiraheli.”

Nk’uko Rayan Maarouf, umwanditsi mukuru w’urubuga rwaho Suwayda 24, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) hari byinshi bibangamiye ubuzima muri Siriya.

Ati: “Muri Soueida, nta mazi n’amashanyarazi ndetse n’itumanaho ryahagaze, ni ibintu biteye ubwoba. Habe n’amata y’impinja.”

Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbababare (ICRC) yavuze ko ihangayikishijwe cyane no kuba nta butabazi bwihuse bwagera muri ako karere. 

Umuyobozi w’intumwa za CICR muri Siriya, Stephan Sakalian yagize ati: “Abantu babuze byose. Ibitaro biragenda birushaho kugorwa no kuvura inkomere n’abarwayi.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE