Siriya: Abasivili ba mbere b’Abaduruze bahunze Soueïda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Ku cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga 2025, i Soueïda, mu majyepfo ya Siriya, abaturage ba mbere b’Abaduruze bashoboye kuva mu mujyi, bari bake cyane cyane ari abagore n’abana. Ntabwo bakomeretse, ariko barababaye.

Bahunze imirwano n’ibikorwa by’ubugome, rimwe na rimwe nyuma yo kubona ababo bishwe babireba n’amaso yabo. Bamaze guhungira mu mashuri cyangwa mu nyubako rusange ku mupaka wa guverineri, ubu bategereje ko hagaruka umutuzo.

Mu cyumba cy’ishuri cyuzuye ivumbi cya metero kare mirongo itatu, abagore bagera kuri makumyabiri baryama hasi. Bari mu barokotse ba mbere basohotse ari bazima bava muri Soueïda, benshi muri bon ta cyo bafite. Jamila, 40, yabaga mu mujyi rwagati, yabonye umuhungu we.

Yagize ati: “Umuhungu wanjye ntabwo yari umusirikare, yari umusivili woroheje. Yakoraga akazi ko gutunganya imisatsi. Ubuzima bwe bwari ubwo mu rugo, ku kazi, ku kazi mu rugo. Nta muntu yigeze yendereza. Kuki iyi mitwe yitwaje intwaro yamwishe? Nyuma y’ibyo, batwibye ibintu maze batwika inzu yanjye. Badusize mu muhanda.”

Undi wari wicaye iruhande rwe, Souhad w’imyaka 83, yitegereza uko inzu ye yabaye, abagabo bambaye gisirikare, atashoboye kumenya, baraje bica abagabo bose bo mu muryango we abireba.

Ati: “Natekerezaga ko imitwe yitwaje intwaro y’Abaduruze izaturinda. Ariko abo bagabo bishe abahungu banjye bombi, muramu wabo … bose biciwe imbere y’abana. Abuzukuru bane babonye se yicwa. Abagabo batandatu barishwe uwo munsi. Nyuma yaho, umuhungu wanjye wa nyuma na we yarapfuye. Nabuze abantu barindwi bo mu muryango wanjye.”

Aba bagore bahahamutse […..] Ntibarya. Ubuhamya bwabo bugaragaza ukuri nta muntu n’umwe utinyuka kugira icyo avuga, ingaruka ziragera ku basivili muri iyi ntambara ikaze aho bigaragara ko ntawushoboye kwishingira umutekano wabo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE