Simi agiye gushyira ahagaragara Alubumu nk’uburyo bwo gushakisha ibyiyumviro bye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi ukunzwe wo mu gihugu cya Nigeria Simisola Kosoko, uzwi cyane nka Simi, yavuze byinshi ku burwayi amaranye iminsi bwitwa imposter syndrome, anatangaza ko agiye gushyira ahagaragara umuzingo (Alubumu) nk’uburyo bwo gushakisha ibice by’ibyiyumviro bye atekereza ko bitaratakara.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Simi yavuze ko imyaka y’ubuzima bwe yakunze kubaho ashaka kwimenya no kwisobanukirwa, ariko mu bihe bya vuba yaje gusa nkaho atakisobanukiwe ubwe.

Muri ubwo butumwa yagize ati: “Mu buzima bwanjye nishimiraga kwisobanukirwa no kwiyigaho umunsi ku wundi kugira ngo nimenye byimbitse, mu myaka ya vuba ni bwo naje gusa nk’uwibuze, ubwanjye gukora icyumba cy’amarangamutima y’icyo nshaka kuzaba cyo birananira pe, gukoresha igihe cyane biranga kuko ntashoboraga kuba nabasha kwishakira uburyo bwanjye bwo gukemura no gukoramo ibintu byanjye. Uyu Simi wundi undimo biragoye kumureba mu ndorerwamo.”

Akomeza agira ati : “Gukora umuzingo wanjye ngiye kuzashyira ahagaragara vuba aha bwari uburyo bwo gushakisha ibice by’ibyumviro byanjye natekerezaga ko bitaratakara, njye na Simi w’imbere ndatekereza tutararangiza kwishaka ubwacu. Iyo ushaka iteka haba hari uburyo bwo gushobora, ni byo biri mu byo tugishaka kandi tuzabona.”

Ngo uwo muzingo yise Lost And Found Album wamufashije kugira bimwe amenya bituma atakiyumva nk’umunyamahanga kuri we ubwe.”

Ibi kandi byashimangiwe na nyina uvuga ko Simi yabayeho yishimira kumenya no gusobanukirwa uwo ari we mu marangamutima, ariko mu bihe bya vuba yiyumvise nkaho atiyizi, ibyo yise kwiyumva nk’umunyamahanga kuri we ubwe.

Nubwo ubu burwayi butari ku rutonde rw’uburwayi cyangwa ibibazo byo mu mutwe (DSM), abahanga mu by’imitekerereze ya muntu n’abandi, bemeza ko ari uburyo nyabwo kandi bwihariye bwo kwikeka mu bwenge, bishobora kuvamo guhangayika kenshi no kwiheba.

Bimwe mu byo abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko biranga uburwayi bwa Imposter Syndrom, harimo Kwishidikanyaho, kumva ko wahora ufashwa mu byo ukora, kubona ibyiza abandi bagezeho ukabiha agaciro, gutesha agaciro ibyo wagezeho nk’intsinzi, guhorana ibyifuzo bidashoboka, guhorana ubwoba bwo gutakaza inshuti cyane cyane abagufasha ndetse no guhorana umutima udiha no kumva ibimeze nk’ubushyuhe bukuzamukamo igihe haba hari ugiye kugira icyo akuvugaho.

Simi ahamya ko mu gushaka kurwana no guhangana n’urugamba rw’ibibazo arimo gucyamo yakoze umuzingo yise Lost And Found Album azamurika mu bihe bya vuba, akemeza ko hari ibyo wamufashije gukemura bimwe muri ibyo bibazo by’uburwayi bwe.

Umuzingo wa Simi Lost and Found Alubumu uzaba wibanda cyane ku buhanzi bwe kandi higanjemo indirimbo z’urukundo.

Uretse uyu muzingo Simi azwi mu ndirimbo nka Joromi, Smile for me, Mama yo, Complete me n’izindi. Uyu muzingo ukaba ari uwa gatanu agiye gushyira ahagaragara.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE