Shirley yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Shirley Ayorkor Botchwey usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Shirley Ayorkor Botchwey yatorewe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma irimo kubera mu gihugu cya Samoa.
Mu itangazo Umuryango Commonwealth yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, yavuze ko Abanyamuryango ba Commonwealth batoye Shirley Ayorkor Botchwey nk’Umunyamabanga Mukuru w’ibihugu 56 bigize uwo muryango.
Ni inama isozwa kuri uyu wa Gatandatu, yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ikaba yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu bandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’Umwami Charles III ari kumwe n’umwamikazi Camilla.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama nyuma yo gutorwa, Shirley Ayorkor Botchwey, yijeje ko agiye gushyira imbaraga mu guteza imbere Commonwealth.
Yagize ati: “Muri Commonwealth, ibihugu by’ibinyamuryango, dukwiye guteza imbere inganda dufatanyije. Turi umuryango ukwiye kandi duhuje amateka n’indangagaciro. Icyo nshyize imbere ni ukugeza ku rundi rwego uyu muryango by’umwihariko guteza imbere ibihugu.”
Shirley Ayorkor Botchwey yakomeje agira ati: “Dushyize hamwe twashyiraho ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, duharanira ubukungu twongera ubucuruzi n’ishoramari, kandi tugakataza mu iterambere duhanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko. Dukwiye kandi kwimakaza imiyoborere myiza yubaka sosiyete no kubungabunga neza umutungo w’Umuryango wacu”.
Nk’Umunyamabanga wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey, yijeje ko azakoresha impano n’ubumenyi afite mu gushyiraho ubuyobozi bwubahiriza inshingano, guteza imbere dipolomasi n’ubucuruzi ku Isi, kuzamura urubyiruko, kwimakaza uburinganire bw’ibitsina byombi no kwimakaza Demokarasi, hagamijwe guteza imbere Commonwealth no guteza imbere abaturage batuye ibihugu biyigize.
Uwo muyobozi watowe biteganyijwe ko azatangira imirimo yatorewe tariki ya 1 Mata 2025, asimbuye Patricia Scotland wari kuri uwo mwanya kuva mu 2016.
Shirley Ayorkor Botchwey yavutse mu 1963, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana kuva mu 2017.
Hagati y’umwaka wa 2013 na 2021 yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana, akaba kandi yaranabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije ndetse n’Umunyamabanga wa Leta, muri Minisiteri ishinzwe Umutungo kamere w’Amazi, ibikorwa n’Imiturire muri Ghana.
Mu yindi mirimo yakoze kandi yanabaye Umunyamakuru ukomeye muri icyo gihugu.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma kuri ubu iyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Samoa Afioga Fiamē Naomi Mataʻafa, umwanya yagiyeho asimbuye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
