Shatta Bway yahishuye icyatumye ahagarika akazi

Umunyamakuru umenyerewe mu myidagaduro mu gihugu cya Kenya Mauda Stephen uzwi nka Shatta Bway, yasobanuye impamvu zatumye ahagarika akazi k’itangazamakuru yakoreraga kuri The Citizen radio, nyuma y’igihe apfushije umugore.
Kuri Shata Bway avuga ko nubwo ibi byababaje abafana be, ariko yasanze ari wo mwanzuro ukwiye kuko rimwe na rimwe imibereho isaba abantu gukura, ndetse ko agomba gushaka akazi kamwemerera kuba ari kumwe n’abana be igihe kinini.
Ati: “Ntibyari byoroshye kuko turacyumva icyuho cye. Biracyari bishya cyane, ni nkaho nta kwezi gushize kuri twe, ariko iyo ubuzima buguhatiye gukura, urakura. Numvaga nkeneye umwanya munini ndi kumwe n’abana, ni uko nshakisha akazi kampa umwanya, kuko ngomba kurera abana, iyi ni yo ngingo abantu bakeneye gusobanukirwa.”
Mu kiganiro yagiranye na TV 47, Shatta yatangaje ko kuri we atabona impamvu yo kuzongera gushaka, kuko yizera ko umuntu ashaka ngo abone abana kandi we abafite.
Yagize ati: “Sinzongera gushaka umugore, ibi byo ntibiri no mu byo nakwigaho narabyiyemeje, kuko nizera ko impamvu yo gushyingiranwa ari ukubona abana kandi ndabafite, ahubwo ikinshishikaje ni ukubitaho.”
Uyu munyamakuru yatangaje ko bimwe akumburaho umugore we ari ukuntu yajyaga amufuhira akagera naho afuhira ifoto ye iri muri telefone, ndetse n’impaka z’urwenya bakundaga kugirana ariko ikiruta ibyo ari ukuntu yamufuhiraga.
Rebecca Kukuton wari umugore wa Shatta Bway yapfuye tariki ya 25 Kamena 2023, ubwo yari arimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kenyatta National Hospital, asiga abana babiri umuhungu n’umukobwa.

