Sharon Gatete yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Chryso Ndasingwa

Umuramyi Sharon Gatete yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Chryso Ndasingwa bahuje umuhamagaro wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni nyuma y’iminsi mike Chryso Ndasingwa agaragaje ibyishimo by’uko yemerewe n’uwo mukobwa ko azamubera umugore, mu birori byo kumwambika impeta y’urukundo byabaye mu ijoro ry’itariki 25 Kamena 2025.
Itangazwa ry’iyo tariki ryagaragajwe n’abo bombi ku mbuga nkoranyambaga zabo mu mashusho batangarije ababakurikira bari kumwe agaragaramo iyo tariki byanditse mu ijambo rigira riti: “Umunsi wacu uhebuje urimo kwegereza ni 22 Ugushyingo 2025.”
Aba bombi bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo yabimburiwe n’ifatwa ry’irembo ryafashwe tariki 21 Kamena 2025 nkuko byatangajwe n’imwe mu nshuti zahafi za Sharon Gatete iherutse kubihamiriza Imvaho Nshya.
Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete nibamara kubana bazaba biyongereye mu yindi miryango igera muri itaanu ibana ihuje umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana.
