Sharon Gatete agiye gushyingiranwa na Chryso Ndasingwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari mu bakunzwe mu Rwanda, Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon, bari mu myiteguro yo gushyingiranwa.

Umubano wabo bombi ntabwo wigeze umenyekana kuko batigeze bifuza kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, ariko babinyujije ku mbuga nkoranyabaga zabo bombi bashyizeho amafoto aca amarenga mu mpera z’icyumweru gishize.

Chryso Ndasingwa yasangije abahamukurikira ifoto ari kumwe na Sharon Gatete arandika ati: “Itariki ya 21 Kamena yari umunsi w’agaciro gakomeye cyane.”

Yongeye gusangiza amashusho ya Sharon Gatete ari kumwe n’abo mu muryango we biganjemo abakecuru bakuze, Sharon Gatete yambaye Imikenyero y’umuhondo arandika ati: “Dufite ubukwe.

Umwe mu banyamuryango ba Sharon Gatete yatangarije Imvaho Nshya ko imyiteguro irimbanyije kuko imiryango ku mpande zombi yatangiye guhura no gutegura imihango y’ubukwe.

Yagize ati: “Imyiteguro irarimbanyije ku miryango yombi kuko ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025 habayeho gufata irembo.”

Inshuti ye ya hafi yatangaje ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka (2025).

Abo bombi banafitanye indirimbo ebyiri baheruka gusubiramo ‘Yanyishyuriye’ yo mu gitabo cy’indirimbo hamwe n’iyitwa ‘Wera wera’.

Uyu mukobwa yize umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ryigisha umuziki azwi mu ndirimbo zirimo ‘Nzategereza’ Rwanda shima Imana, Kumbuka, Inkuru nziza’ n’izindi nyinshi.

Sharon Gatete na Chryso Ndasingwa batangiye imyiteguro y’ubukwe bwabo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE