Shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare igeze aharyoheye ijisho (Live)

U Rwanda rumaze kumenyekana ku rwego rw’Isi nk’igihugu gitegura ibirori ku rwego rwo hejuru haba inama mpuzamahanga zibera i Kigali cyangwa shampiyona zihategurirwa kandi zikagenda neza. Ibi bijyana n’ibikorwa remezo u Rwanda rwubatse mu myaka 31 ishize, ari yo mpamvu mubona shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo ibera mu Rwanda.
Uretse kuba Abanyarwanda bakomeje kwitabira kureba uko igare rinyongwa, hari n’abanyamahanga bavuye iyo giterwa inkingi baje kureba igare mu urw’imisozi 1 000.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025 hatangiye gusiganwa abakiri bato mu cyiciro cy’abagore, aho bazasiganwa ibilometero 74 bazengurutse inshuro eshanu. Abasiganwa barahera Kigali Convention Center ndetse ni naho bari busoreze.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ni ko bukomeje gushishikariza Abanyamujyi kwitabira gufana ibihangange bikomeje guhatana muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare bityo bakabereka urukundo Abanyarwanda basanzwe bagirira abagana igihugu.
Imvaho Nshya yakomeje kubana namwe muri iyi shampiyona, ari yo mpamvu no kuri iyi nshuro ya Karindwi ya shampiyona igiye kubagezaho umunota ku munota uko shampiyona igenda.
08h20′: Abasiganwa uko ari 72 bahagarariye ibihugu 34 bitandukanye barahagurutse.
Barakoresha umuhanda KCC-Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka kuri Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC, ariko bazenguruke inshuro eshanu.
Iri siganwa mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 19, ririmo Abanyarwandakazi Liliane Uwiringiyimana na Yvonne Masengesho.
08h31′: Abasiganwa bageze Golf bakiri mu gikundi.
08h35′: Umufaransakazi, PLAGNIOL Maeva, afashe icyemezo ahita ava mu gikundi akora icyitwa ‘Break away’.





08h40′: Ubwo biteguraga kwinjira mu muhanda wo kwa Mignone, Umutaliyanikazi SILO Giada, araguye ariko ntibyamubuza gukomeza isiganwa.
08h47′: Abasiganwa bageze KCC ku nshuro ya mbere. Kugeza ubu uyoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo ni Umunya-Australia, SCHWEITZER Tully.
Umukinnyi uri ku mwanya wa Gatatu ni Umunya-Suwedi, GROSSMANN Anja mu gihe umwanya wa Gatatu wicaweho n’Umunya-Ethiopia, KIROS Tsige.
08h53′: Umufaransa REVOL Lise, avuye mu isiganwa.
08h55′: Umunya-Czechia CERMANOVA Antonie, yasize igikundi nyuma yo gukora ikizwi nka ‘Break away’. Arasiga igikundi amasegonda 42.
09h03′: Abasiganwa bamaze gukora intera y’ibilometero 50.3
09h06′: Umufaransakazi, PLAGNIOL Maeva, wari wasize igikundi, ubu cyamaze kumufata, abakinnyi bose barakinira mu gikundi.
09h7′: Abasiganwa batangiye kuzamuka kwa Mignone inshuro ya kabiri.
09h08′: Umunyafurikayepfo BOTHA Megan, avuye mu isiganwa.
09h16′: Umunya-Ethiopia, KIROS Tsige ni we uyoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo.
Abandi bamukurikiye ni Umusuwisi, GROSSMANN Anja n’Umunya-Australia, SCHWEITZER Tully.
09h21′: Umunya-Czechia HANAKOVA Anna, Umufaransa PLAGNIOL Maeva bamaze kuva mu isiganwa.
09h22′: Umunya-Espagne, ALMENA REQUENA Leyre, yavuye mu gikundi aragisiga ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 33.
09h33′: Umunya-Lesotho, MAKATILE Pontso, avuye mu isiganwa.
09h35′: Abasiganwa barimo kuzamuka Kimihurura ahazwi nko kwa Mignone. Ni inshuro ya gatatu bahanyuze.

09h41′: Abasiganwa basesekaye KCC, Umwongereza BLACKBURN Arabella ari we uyoboye urutonde rusange rw’agateganyo.
Abakinnyi babiri bamukurikiye mu kuyobora isiganwa ni Umutaliyani SILO Giada n’Umunya-Suwede, GROSSMANN Anja.
09h54′: Abasiganwa basigaje gukora intera y’ibilometero 21.4 bakaba batangiye kuzamuka MINAGRI bari ku muvuduko wa kilometero 19 ku isaha.
09h56′: Abakinnyi 11 muri 72 batangiye isiganwa, bamaze kurivamo.
10h00′: Igikundi gitangiye kuzamuka kwa Mignone ku nshuro ya 4, kikaba gisigaje intera y’ibilometero 17.2 ngo kirangize isiganwa mu cyiciro cy’abagore bari munsi y’imyaka 19.
10h05′: Abakinnyi 12 bamaze kuva mu isiganwa.
10h07′: Igikundi kigeze KCC kiyobowe n’Umutaliyani de LAURENTIIS Elena.
Abandi bakinnyi babiri bamukurikiye ni Umunya-Suwede, GROSSMANN Anja n’Umutaliyani SILO Giada mu gihe barimo kuzenguruka bwa nyuma bahita barangiza isiganwa ry’uyu munsi wa Karindwi mu cyiciro cy’abagore bakiri bato.
10h12′: Igikundi cy’abakinnyi kiracomotse.
Igikundi cyari gicomotse gihise gifatwa, abakinnyi bose barakinira mu gikundi kimwe.
10h14′: Umunya-Netherlands R. Muller afashe umwanzuro ahita acomoka mu gikundi akora ‘Break away’.
10h15′: Igikundi gihise gifata Muller wari ugisize. Kugeza ubu abakinnyi bose barakina bacungana ijisho ku jisho, igihe icyo ari cyo cyose, ufata umwanzura wo gucomoka arahita abasiga, bagenzi basigare bamurinda abakinnyi bashobora kumwataka.
10h17′: Abasiganwa bageze Golf, bakaba basigaje gukina ibilometero 7.8.