Seoul: Hagaragajwe uko RDF irambye mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagaragaje uko u Rwanda rumaze gutera imbere mu rwego rw’amutekano ndetse ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zimaze kwamamara mu gutanga umusanzu ufatika mu kugarura umutekano n’amahoro hirya no hino ku Isi.
Yabigaragirije mu nama nyunguranabitekerezo y’umutekano (Seoul Defence Dialogue 2024) irimo kubera i Seoul mu gihugu cya Korea y’Epfo, ikaba yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024.
Marizamunda ni we uyoboye intumwa z’u Rwanda ziri muri iyo nama, zirimo Amb Nkubito Manzi Bakuramutsa na Brig Gen Patrick Karuretwa.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje uko u Rwanda rumaze gutera imbere mu by’umutekano ndetse rukaba runasagurira n’amahanga aho ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ingabo z’u Rwanda zibikorera mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi ku Isi.
Ati: “U Rwanda nk’igihugu amateka rwanyuzemo yatwigishije kumenya agaciro k’ubudaheranwa, ubufatanye no guhanga ibishya hagamijwe guhangana n’ibibazo bihari.”
Marizamunda yavuze ko nyuma y’aho u Rwanda ruvuye muri Jenoside kandi rukanabona ibibazo by’umutekano muke ku Isi bikomeje kwigaragaza rwahisemo gukomeza guhangana na byo ariko runimakaza ubumwe.
Marizamunda yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri hirya no hino ku Isi, bikwiye gukemuke binyuze mu biganiro bihuje ibihugu bitandukanye byo ku Isi kandi umuti wabyo ugashwa mu buryo buhiriweho.
Yagaragaje ukuntu imitwe y’iterabwoba y’abahezanguni yugarije ibihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Mozambique ndetse n’ibyo mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Ati: “Imitwe igendera ku mahame akaze ya Isilamu yavuye mu burengerazuba bw’Isi, yerekeza muri Afurika guteza imidugaruro, ihungabanya ubukungu bw’Afurika”.
Yongeyeho ati: “Mu Rwanda gucunga umutekano twabigize ihame byandikwa mu Itegeko Nshinga ryacu ndetse binagaragarira mu bikorwa”.
Yavuze ko mu kwezi gushize kwa Kanama u Rwanda rwizihije imyaka 20, ishize rutangiye kohereza ingabo mu bihugu bitandukanye mu kugarura amahoro n’umutekano.
Marizamunda yashimangiye ko ibyo byagize u Rwanda igihugu cy’ingenzi mu kubungabunga amahoro ku Isi.
Ati: “Ubu Rwanda ni urwa kabiri, mu bihugu byoherezwa umubare munini w’abashinzwe kugarura amahoro ku Isi, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN)”.
Muri ubwo butumwa bwa UN,muri Sudani y’Epfo no Repubulika ya Santarafurika(CAR),u Rwanda rumaze kuhoherezwa abasaga 6000.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko uretse kubungabunga amahoro, izo ngabo zinakora ibikorwa byo gucungira umutekano abakozi b’imiryango mpuzamagahanga, kurinda ibikorwa remezo, kurinda abasivili, guhosha amakimbirane, no guteza imbere imibereho y’abaturage bo muri ibyo bice.
Ati: “Ibyo ni byo dukora muri Mozambique no muri CAR, tubafasha kubungabunga umutekano ndetse no guhangana n’abahezanguni b’imitwe y’itwaje intwaro.”
Muri Mozambique guhera mu 2017, umutekano muke watejwe n’umutwe Islamic state na Ansal Al Suna wajama, ntabwo yakoreraga muri icyo gihugu gusa ahubwo yari ifatanyije n’indi mitwe yo muri Afurika n’ahandi ku Isi. Nyuma yo gusesengura ubwo bufatanye mu bugizi bwa nabi, u Rwanda rwafasha umwanzuro wo kujya gutanga umusanzu warwo ku busabe bwa Leta ya Mozambique bahangana n’icyo kibazo”.
Ibyo bikorwa by’u Rwanda na Mozambique, Marizamunda yavuze ko bitafashije mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba gusa ahubwo byanafashije mu kugarura mu byabo abaturage bari barahunze basaga 1 200 000.
Marizamunda yaneretse Isi ko ibikorwa by’abaturage byongeye birakorwa mu Ntara Cabo Delgado yari yibasiwe.
Uwo muyobozi yanavuze ko u Rwanda runatanga amasomo ku nzego z’umutekano muri Mozambique na CAR ndetse Ingabo zarwo zigakora n’ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere abaturage bimo Umuganda n’ibindi abaturage bafatanyamo n’ingabo bigamije iterambere.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yasabye ibihugu gukomeza ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano ku Isi kandi ko u Rwanda rukataje mu gutanga umusanzu warwo.
Mu mpera z’umwaka ushize ingabo z’u Rwanda zahaye amasomo ya gisirikare abasirikare ba CAR basaga 1 100.

