Lionel Sentore yatangaje abahanzi bazamufasha mu gitaramo ‘Uwangabiye’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umuhanzi Lionel Sentore uherutse gutangaza amatariki azakoreraho igitaramo ateganya gukorera mu Rwanda azanamurikiraho umuzingo yise ‘Uwangabiye’ yatangaje abahanzi bazamufasha muri icyo gitaramo.

Sentore avuga ko umuzingo we urimo ubutumwa bw’ishimwe yageneye ababyeyi be kubw’ibyo bamugabiye hamwe n’iryo yageneye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yagabiye Abanyarwanda igihugu.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, Lionel Sentore, yatangaje abandi bahanzi babiri bari mu bazamufasha gutaramira abazitabira igitaramo.

Yagize ati: “Mu kongera ibyishimo ku rubyiniro, dutewe ishema no kugira Ruti Joel, umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bubashywe mu muziki gakondo, twishimiye ko tuzafatanya na we muri ‘Uwangabiye Album Launch concert’, ijwi rye ryigaruriye ibinyejana kandi kuhaba kwe biratanga icyizere cy’umugoroba wuje umuco.”

Ntabwo byagarukiye aho, kuko yahise azana integuza iriho ifoto ya Jules Sentore, maze nawe atangariza abamukurikira ko azaba ahari kandi biteguye kuzagira umugoroba mwiza cyane.

Ati: “Igitaramo cyo kumurika Uwangabiye Album, nanone cyagiriwe amahirwe yo kuzabonekamo umwe rukumbi Rwamwiza abaratira imihigo, uzwi nka Jule Sentore, azifatanya natwe ku rubyiniro maze agire umwiyereko wihariye. Mwitegure ijoro ryuje umuziki, umuco n’umunezero.”

Nubwo Sentore ataragira icyo atangaza ku bandi bahanzi bazataramana, hari amakuru avuga ko mu bandi bahanzi bazagaragara muri icyo gitaramo barimo Massamba Intore hamwe n’itorero Ishyaka ry’intore.

Ni igitaramo Lionel Sentore ahamya ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’umuziki we kuko azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Uwangabiye’, ikubiyemo indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe.

Album Uwangabiye igizwe n’indirimbo zirimo ‘Umukobwa w’abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze yafatanyije na Mike Kayihura, Urera yafatanyije Elysée, Uwangabiye, Hobe, Mukandori yafatanyije na Angela n’izindi.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 27 Nyakanga 2025, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho imiryango izafungurwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM).

Ruti Joel, ari mu bazafasha mu gitaramo ‘Uwangabiye’ cya Lionel Sentore
Jules Sentore yatangajwe nk’umwe mu bazaririmba mu gitaramo ‘Uwangabiye’
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE