Sentore yasobanuye impamvu itsinda Ingangare ritazamufasha mu gitaramo ‘Uwangabiye’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi uririmba injyana gakondo yasobanuye impamvu itsinda Ingangare ritagaragara mu bahanzi bazamufasha mu gitaramo ‘Uwangabiye’ ateganya kumurikiramo Alubumu ye ya mbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu Tariki 25 Nyakanga 2025, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kumenyekanisha aho imyiteguro y’igitaramo igeze.

Abajijwe Impamvu Ingangare zitagaragara ku rutonde rw’abahanzi bazamufasha, Sentore, yavuze ko yangaga kumugora arimo kwitegura ubukwe.

Yagize ati: ” Ingangare si korali ahubwo ni itsinda rigizwe na njye hamwe na mugenzi wanjye Charles Uwizihiwe, impamvu ntigeze nshyiramo Ingangare ni uko mugenzi wanjye yari ahugiye mu kwitegura ubukwe.”

Akomeza avuga ko Ubwitange azi buranga Uwizihiwe iyo ashyira Ingangare ku nteguza y’igitaramo byari kumugora kuko yitanga cyane.

Ati: “Kugira ngo abe ari hano ni uko yitanze cyane, twabigiyemo inama mwereka abo tuzakorana arambwira ati nta kibazo, ariko uko mutubona, Ingangare si ngombwa ko zijya ku nteguza (Afficher) iyo turi kumwe turi babiri biba bihagije kubona ko igikorwa ari icyacu.”

Charles Uwizihiwe yasezeranye mu mategeko n’umugore we Josée Uwineza tariki 10 Nyakanga 2025 mu Murenge wa Kinyinya, mu gihe tariki 19 Nyakanga 2025 habaye indi mihango y’ubukwe irimo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira.

Lionel Sentore avuga ko yiteguye gushimisha abazitabira igitaramo kuko imyiteguro yacyo igeze nibura kuri 80% kandi ko bazabona byinshi byiza.

Uretse Ingangare abandi bahanzi bazafasha Sentore barimo Jules Sentore, Ruti Joel hamwe n’Itorero Ishyaka ry’intore.

Biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 27 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.

Lionel Sentore n’abazamufasha bahamya ko imyiteguro y’igitaramo igeze kuri 80%
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE