Sensei Niragire yakomoje ku cyizere cy’ahazaza ha Karate mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Sensei Niragire Samuel ufite umukandara w’Umukara na dan ya gatandatu, yishimira ko club ya Karate izwi nka Masaka Karate Kids Club ikinira mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ifite ahazaza heza kuko ifite abana benshi kandi bafite ubushake bwo gukina Karate.

Yabigarutseho ku Cyumweru taliki 16 Ukwakira 2022 ubwo yazamuraga mu ntera abana bafite imyitozo ihagije muri Karate.

Yakomoje kandi kuri karate yo mu Rwanda uko ihagaze kugeza ubu. Yagize ati: “Karate yo mu Rwanda muri iyi minsi ihagaze neza, urebye ababyeyi bashishikarira kuzana abana babo muri Karate. Urebye mu Ntara no Mujyi wa Kigali dufite amakalabu (clubs) menshi y’urubyiruko kandi arimo abana benshi”.

Ahamya ko urugaga rwa Karate mu Rwanda rumaze iminsi rushishikariza ababyeyi kuzana abana muri muri uyu mukino njyarugamba ubafasha gutunga amagara mazima, kugira ikinyabupfura no kumenya kwirwanaho igihe bahohotewe.

Ku rundi ruhande, avuga ko abakarateka batiga imikino njyarugamba gusa ahubwo ko biga no kugira imyitwarire myiza (Discipline) no kwiyubaha.

Akomeza agira ati: “Umwana akinjira muri Karate azi yuko icya mbere ari ukurangwa n’ikinyabupfura nyuma yacyo tukamwigisha tekiniki za Karate. Umwana ukina Karate agira ikinyabupfura ikindi no mu ishuri agatsinda.  Iyo umwana asubiye inyuma mu ishuri umutoza afite inshingano zo kumwigisha ko agomba gutsinda mu ishuri, agatsinda no muri Karate”.

Pacifique Ntakirutimana umwarimu akaba n’umuyobozi Mukuru Masaka Karate Kids Club Ltd avuga ko muri club bafite abana 137.

Hazamuwe abana bari bageze ku rwego rwo kuzamurwa mu ntera. Uzamuwe mu ntera muri Karate, ahabwa umukanda wisumbuye ku wo yari afite.

Abana 65 ni bo bazamuwe mu ntera bari ku mikandara itandukanye. Abana 47 bari bafite umukanda w’Umweru bashaka uw’umuhondo, abana 8 bari bafite umukandara w’umuhondo bashaka uwa “Orange”, abandi bari abafite Orange bashaka umukandara w’Icyatsi.

Umubare munini wazamuwe mu ntera, ni uw’abakobwa aho hazamuwe abakobwa 41.  Yagize ati: “Twagize umugisha abana bacu bazamurwa mu ntera n’umwe mu barimu bakomeye muri iki gihugu navuga ko ari na we wa mbere, Sensei Niragire Samuel. Ni natwe ba mbere azamuye mu ntera nyuma y’uko na we azamutse mu ntera mu cyumweru gishize”.

Yifuza ko club ye yaba uruhongore rwa karate mu Rwanda. Ahamya ko ababyeyi batangiye kumva ibyiza by’umukino wa karate.

Ibi bishimangirwa na mwarimu Sensei Samuel wavuze ko iyi club iri muri club nini muri uyu Mujyi wa Kigali.

Abana berekanye ubuhanga bafite mu makiyoni

Umwihariko wa Masaka Karate Kids Club ni uko itakira umwana uri munsi y’amanota 75 mu ishuri.  Ishimwe Herman Maurice na Herman Morin abana bari bafite umukandara wa Orange basimbutse bahabwa umukandara w’Ubururu.

Bose icyo bahurizaho ni uko ngo Karate ibafasha kugira imyitwarire myiza no gukomera ku mubiri.

Bavuga ko bazakomeza gukunda Karate, intego yabo ngo ni ukugera ku mukandara w’Umukara.

Ishimwe avuga ko Karate ibafasha kwirinda kandi ko batayikinira kurwana n’abandi bana baturanye cyangwa ku ishuri.

Mutesi Laetitia, umubyeyi ufite abana biga Karate, babiri muri bo bakaba batsinze, avuga ko Karate ari siporo ifasha abana kugira ubuzima bwiza.

Agaragaza ko nk’ababyeyi bagerageza gukundisha abana umukino wa Karate.

Hon Muhakwa Valens ufite umwana ukina Karate akaba ahagarariye ababyeyi bafite abana bakina muri Masaka Karate Kids Club, ashimira abarimu babarerera abana mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri.

Muhakwa ahamya ko hari itandukaniro rinini akurikije uko abana bitwaraga mbere yuko batangira gukina Karate. Yashimiye abana bakoze neza bagatsinda asaba ababyeyi kujya baherekeza abana muri club n’ahandi.

Yagize ati: “Ndashimira abana bakoze cyane, gusimbuka umukandara bigaragaza ko bakoze cyane. Abandi bibatere ishyaka abatatsinze mukore cyane ubutaha muzatsinda”.

Masaka Karate Kids Club yakira abana batangiye kwiga mu mashuri y’inshuke. Bakora imyitozo buri ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, mu biruhuko bakora hafi buri munsi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE