Seninga Innocent yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Etincelles FC

Seninga Innocent yagizwe umutoza mushya wa Etincelles FC mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 urangire.
Etincelles FC nta mutoza yari ifite nyuma y’uko kuva mu Ukuboza 2024, Umurundi Nzeyimana Mailo wayitozaga ataye akazi adasabye uruhushya ndetse ntiyasubiza amabaruwa yandikiwe.
Seninga Innocent nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’amezi ane yari amaze ayigiyemo.
Ni inshuro ya kabiri Seninga Innocent agiye Etincelles, yaherukaga mu Ugushyingo 2019.
Andi makipe yatoje arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC na Sunrise FC.
Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.
Umukino we wa mbere nk’umutoza mushya azakina n’Amagaju ku cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.