Senegal: Umukandida Bassirou Diomaye Faye ari imbere mu majwi

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abashyigikiye umukandida Bassirou Diomaye Faye, batangiye kubyina intsinzi mu murwa mukuru i Dakar, kuko kugeza ubu niwe uri imbere y’abandi 19 bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ikinyamakuru Africanews cyatangaje ko ibihumbi amagana bashyigikiye Faye buzuye mu mihanda y’umurwa mukuru uhereye ejo ku Cyumweru bishimira intsinzi ye.

Umwe mu batoye yagize ati: “Iyi ni intsinzi y’abaturage ba Senegal, abaturage bahisemo gushyira igeno ryabo mu maboko ye. Ubu ndabona ko Senegal ikiri igihugu kigendera kuri demokarasi, kigengwa no kugendera ku mategeko, iyi ntabwo ari intsinzi ya Diomaye Faye ahubwo ni intsinzi ya Senegal.”

Nubwo aba batangiye kwishimira intsinzi ariko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Amadou Ba, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, yavuze ko igihe cyo kwishima kitaragera kuko ibyavuye mu matora bitaratangazwa burundu. 

Amatora yabaye ejo ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, yaranzwe no gutora mu ituze nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu gihugu ubwo   Perezida Mack Sall yigizaga imbere amatariki y’amatora.

Aya matora yitabiriwe n’abarenga miliyoni 7 bari kuri lisite y’itora bakaba baratoye mu bwisanzure.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE