Senegal: RDB yerekanye amahirwe y’ishoramri ari mu Rwanda

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, bakiriye itsinda ry’abashoramari ba Senegal mu Murwa Mukuru w’icyo gihigu Dakar, babasobanurira amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Mi itangazo bashyize ahagaragara, bagaragaje ko uwo muhuro uretse kuba wabaye mu kwishimira umurage gakondo w’umuco muri Afurika byanabaye urubuga rwo guteza imbere amahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda na Senegal.
Bati: “Mu rwego rwo gushimangira umubano w’ubukungu hagati y’u Rwanda na Senegal, iryo huriro ryahuje abashoramari bo mu Rwanda n’Inama y’Abashoramari bo muri Senegal”.
Intego yibanze yo guhurwa kw’abo bashoramari kwari ugushishikariza abashoramari bo muri Senegal, kumenya icyerekezo kinini cy’ishoramari kiboneka mu bukungu bw’u Rwanda bugenda butera imbere.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Karabaranga Jean Pierre, yakiranye urugwiro rwinshi abo bashyitsi kandi ashimangira ko gufatanya biganisha ku iterambere rirambye n’iterambere mu bihugu byombi.
Yagaraje ko u Rwanda rworohereza abashoramari b’abanyamahanga kuza gushora imari mu gihugu kandi ko hari ibikorwa remezo byorohereza iryo shoramari yagaragaje ko hari politiki yo gufasha gushora imari yabo nta mpungenge.
Setti Solomon na Candy Basomingera bahagarariye RDB, bagiranye ibiganiro byubaka n’abagize akanama k’abashoramari bo muri Senegal, bagaragaza ubushobozi bw’ishoramari mu Rwanda mu nzego zitandukanye, harimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’inganda.
Banagaragaje ubuhamya bw’abakinnyi ba firime bazwi cyane bo muri Senegali, abaterankunga, abashoramari b’abagore, n’abacuruzi baherutse gusura u Rwanda.
Basangiye ubunararibonye bwabo kandi bagaragaza iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye, uhereye ku bikorwa by’ubukerarugendo bigezweho, n’ibikorwa byo guhanga udushya no kwihangira imirimo.
Abantu bazwi nka Victor Ndiaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abashoramari bo muri Senegal, na Amèlie Mbaye, umukinnyi wa filime, bavuze urugendo bagiriye mu Rwanda rutazibagirana, bagaragaza ko bishimiye ubwiza nyaburanga bw’Igihugu, umuco mwiza, ndetse n’urugwiro mu kwakira abashyitsi bahabonye.
Ubuhamya bwabo bwabaye ibihamya ntashidikanywaho, bishishikariza abandi bashoramari bo muri Senegal, na ba rwiyemezamirimo gushora imari yabo mu Rwanda.





