Senegal: Imirambo 30 yari yatangiye kubora yabonetse hafi ya Dakar

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Kuri uyu wa mbere, Igisirikare kirwanira mu mazi cya Senegal cyatangaje ko habonetse imirambo yatangiye kubora nibura imirambo 30, mu bilometero 70 uvuye mu Murwa Mukuru wa Senegal, Dakar.

Igisirikare cyatangaje mu igenzurwa ryakozwe n’ubwato bwari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu ijoro ryo ku Cyumweru, ubwo  bwato bwari buhari koko gusa kuri ubu ngo iperereza ni ryo rizatangaza amakuru arambuye.

Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga rigira riti: “Kugeza ubu hamaze kubarwa imirambo 30”, iperereza rizatanga amakuru arambuye ku mibare y’abapfuye n’inkomoko y’ubwato.”

Ikinyamakuru Times Live, cyatangaje ko aba bapfuye byaketswe ko bashakaga kunyura inzira y’amazi ngo babone uko berekeza muri Esipanye, ndetse n’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abimukira ‘Walking Borders’ wavuze ko umubare w’abamaze gupfa ari mwinshi kandi uhangayikishije.

Uyu muryango wavuze ko mu mezi atanu ya mbere ya 2024, abimukira bagera ku 5.000 bapfiriye mu nyanja ubwo bageragezaga kwambuka berekeza muri Esipanye.

Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko nibura abimukira 32,000 baturutse muri Senegal, banyuze mu nyanja y’Atalantike ngo babone uko berekeza muri Esipanye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE