Sendika y’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda itewe inkeke n’abayiyitiriye mu nzego

Abanyamuryango ba Sendika Nyarwanda y’abashoferi batwara amakamyo Manini (ACPLRWA), batewe inkeke n’uko bamaze imyaka ikabakaba 15 iri mu gihirahiro kuko izina rya sendika yabo ryafashwe n’abandi batazi, bakaba basa n’abatereranywe kandi ari bo Sensika yari ishingiyeho.
Bamwe mu banyamuryango n’abayobozi batowe muri iyo Sendika, bavuga ko bahezwa mu gihirahiro n’uko hari zimwe mu nzego za Leta zemera ubuyobozi bwabo mu gihe izindi zitabwemera harimo n’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR).
Bafite impungenge ko Sendika ACPLRWA ishobora gusenyuka nyuma y’imyaka ikabakaba 34, igasimbuzwa indi yashinzwe n’abo batazi mu nyungu na zo badasobanukiwe.
Imvaho Nshya yashoboye gukurikirana ibibazo by’abiyitirira ACPLRWA kandi bakabifashwamo na bamwe mu bakozi ba Minisiteri nkuko Kanyagisaka Justin, Umuyobozi wa Sendika uriho ubu, abivuga.
Inyandiko Imvaho Nshya ifite igaragaza ko kuva 2006 kugeza 2011, Nishimiyimana Emmanuel ari we watowe nka Perezida wa ACPLRWA, Murenzi Théodore ahabwa akazi nk’Umunyamabanga wa Sendika.
Tariki 29 Nzeri 2011 Urwego rw’Umuvunyi rwandikiye ubuyobozi bwa Sendika rusaba ko bwatumiza inama rusange kubera ibibazo byavugwaga mu buyobozi.
Raporo y’ubuhuza ku kibazo cya ACPLRWA, igaragaza ko umwe mu myanzuro yayo kwari uko ku itariki 02 Ukwakira 2011 hakwigwa hakanemezwa statut rusange y’ishyirahamwe ndetse hagashyirwaho n’ubuyobozi bushya.
Icyo gihe hatowe Tuzinde Narcisse nka Perezida wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, manda ze ebyiri zarangiye mu 2022.
Kuva 2022 kugeza uyu ubu ACPLRWA iyoborwa na Kanyagisaka Justin na we watowe n’inteko rusange.
Guhindura sitati no kuba hari abashaka ko ACPLRWA yahindura izina biri mu byakuruye umwuka mubi, bituma hari ababyuririraho ngo iyi sendika iseswe.
Abanyamuryango bavuga ko batunguwe no kubona Murenzi ari Umunyamabanga Mukuru wa ACPLRWA, mu gihe itegeko rigenga sendika rigena Umunyamabanga.
Umukozi ushinzwe abakozi n’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yabwiye Imvaho Nshya ko muri ACPLRWA harimo amakimbirane kandi ko nta kanama nkemurampaka ifite ngo gashobore gukemura ibibazo bafitanye.
Icyakoze ubuyobozi bwa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, buhamya ko nta kibazo kiri muri iyi Sendika ahubwo ko hari abayobozi bashaka ko ihindura izina.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA, yahamirije Imvaho Nshya ko ikorana na ACPLRWA mu izina rya Kanyagisaka Justin, nk’uhagarariye Sendika y’abashoferi byemewe n’amategeko.
Inama Polisi iherutse kugirana n’abafatanyabikorwa bayo batwara imodoka nini muri gahunda ya Gerayo Amahoro, ACPLRWA yari ihagarariwe na Kanyagisaka.
Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kugenzura nuko iyi Sendika yitabiriye inama eshanu mpuzamahanga n’izindi zisaga 20 nyuma yo guhabwa ubutumire na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Imvaho Nshya yashoboye kugera ku Biro bya ACPLRWA i Gikondo ahazwi nka Sodoma.
Mu bugenzuzi Imvaho Nshya yakoze, yasanze hari abakozi bari mu biro ndetse yerekwa urutonde rurerure rw’abanyamuryango n’imisanzu yabo batanga buri kwezi.
Imvaho Nshya yabonye inyandiko igaragaza ubuyobozi CESTRAR yemera.
Bigaragara ko kugeza uyu munsi yemera Nishimiyimana Emmanuel nka Perezida wa ACPLRWA, Mbabazi Olivier wungirije, Murenzi Théodore, Umunyamabanga Mukuru na Ruzindana Théoneste, umubitsi batowe muri manda ya 2006-2011.
Ni mu gihe statut rusange ya sendika igena manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.
Muri Mutarama 2010, ACPLRWA yandikiye CESTRAR iyisaba gutumiza inama rusange ariko ntiyasubizwa.
Ibi bijyana n’uko Urubuga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR, rutemera ubuyobozi bwa ACPLRWA.
Ibibazo byo muri Sendika byagombaga ku ikubitiro gukurikiranwa na CESTRAR ariko ngo nta cyo yafashije ACPLRWA.
Kanyagisaka Justin watowe n’inteko rusange nka Perezida wa ACPLRWA tariki 15 Ukuboza 2022, yabwiye Imvaho Nshya ko basabye CESTRAR kubasura no kugaragarizwa komite nshya, ntiyabasura.
Akomeza agira ati: “Twasabye CESTRAR icyangombwa (Recommendation) tubwirwa ko twahindura izina kuko hari indi ACPLRWA iyobowe na Nishimiyimana na Murenzi nk’Umunyamabanga Mukuru.”
Ibaruwa ya CESTRAR yo ku wa 30 Nyakanga 2024 yandikiye isubiza ACPLRWA, igira iti: “Turabamenyesha ko dusanzwe dufite sendika yitwa ACPLRWA mu banyamuryango ba CESTRAR, twakurikiranye ishyirwaho ry’inzego z’ubuyobozi bwayo ndetse ikaba initabira buri gihe ibikorwa bya CESTRAR nk’uko bisanzwe kimwe n’izindi sendika zose zigize CESTRAR.”
Iyi baruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi ikomeza igira iti: “Nyuma y’inama ebyiri twakoranye n’abatwandikiye bavuga ko bahagarariye ACPLRWA, twabagaragarije ko dusanzwe dufite indi sendika yitwa ACPLRWA y’umunyamuryango wacu wa CESTRAR kandi ko tudashobora kugira abanyamuryango barenze umwe bafite izina rimwe ndetse bakora umurimo umwe.”
Africain Biraboneye, Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), nta byinshi yavuze ku bibazo bigaragazwa na ACPLRWA.
Ubutumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya bugira buti: “Dosiye yatangiye gukorwaho n’umunyamategeko watwandikiye tukamusubiza, k’uburyo numva nta kindi twayitangazaho mu gihe byafashe iyo nzira.”
Hari amakuru Imvaho Nshya yashoboye kubona ariko itashoboye kugenzura, avuga ko hari uwiyitiriye Sendika wagiye kuyihagararira mu nama mpuzamahanga agafatirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Kanyagisaka yahamirije Imvaho Nshya ko inama yahuje abahuriye muri Sendika ku biro by’Akarere ka Gasabo umwaka ushize, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatumiye CESTRAR na yo itumira ubuyobozi bwa ACPLRWA butazwi.
Ubuyobozi bwa CESTRAR ntibwigeze bwemerera Imvaho Nshya ko ACPLRWA iyobowe na Kanyagisaka ahubwo buvuga ko yacitsemo ibice.
Umunyamuryango ukoze impanuka akagonga, ACPLRWA imwishyurira 80% by’amafaranga yaciwe, haba mu Rwanda cyangwa mu gihe yakoreye impanuka mu mahanga.
Sendika y’abashoferi batwara amakamyo Manini ACPLRWA, yatangiye mu 1991 itangirana abanyamuryango shingiro 144 nkuko bigaragara mu igazeti ya Leta yasohotse tariki 15 Ugushyingo 1992.
ACPLRWA yatangiye ifite intego yo gukorera ubuvugizi abashoferi bagirira ibibazo mu mahanga, abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA no gukorera ubuvugizi abashoferi bajyanywe mu nkiko.





Hassan says:
Gashyantare 21, 2025 at 6:32 pmBishoboke ko cestrar ishobora kuba ibifitemo inyungu mu mikoranire nabo bayiyitirira,kuko bagakoze iperereza neza bakamenya sendika yemewe niyihe,bakorera he,state ibagenga irihe,ibirango byayo nibihe,nibindi.
Mugiraneza pie nkaba ndumunyamuryango wa acprrwa says:
Gashyantare 22, 2025 at 3:36 pmNjyewe nkumunyamuryango ndemeza ko kanyagisaka ariwe muyobozi wacu Kandi niyo imenya ibibazo byacu doreko namaze amezi atatu ndimubitaro nibo babyishuye ubwose abashaka kuyiyitirira ntago aribyo reta yacu izabidufashemo abayiyitirira babakurikirane murakoze
Nyandwi Noel says:
Gashyantare 25, 2025 at 7:13 ammubyukuri kanyakisaka jisit niwe muyobozi wa aciperirwa abandi barabesha ahubwo bakurikiranwe
gewe narindikumwe nawe twamamaza perezident wacu wigihugu intore izirusha intambwe twari twaridufite kamyo nkabashoffer
Ishimwenoah says:
Gashyantare 26, 2025 at 2:54 pmAbantu biyitirira sendica ntitubazi nkabanyamuryango kuko uwo twatoye ni Kanyagisaka Justin turasaba inzego zibishinzwe ko badukurikiranira iki kibazo kuko cyiratubangamiye nkabanyamuryango