Senderi yifatanyije n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kwishimira ibyagezweho

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi Eric Senderi uzwi nka International Hit ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, yifatanyije n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro kwishimira ibyo bagezeho mu myaka Irindwi.

Ni mu gitaramo cyiswe ‘Ikirezi kirese ibyiza’ cyateguwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Akigera ku rubyiniro, Senderi yatangaje ko ari umwe mu bagize Umutwe w’Inkeragutabara ko kandi yishimiye kwifatanya n’Inkotanyi mu kwishimira ibyagezweho.

Yavuze ko yiteguye kuririmba indirimbo 30 bagatarama. Senderi yasabye abitabiriye igitaramo cy’ibigwi n’imihigo kudataha kitarangiye kuko ari wo mwanya wo kwishima.

Yasabye abagore guhaguruka bakamusanga ku rubyiniro kandi ko n’abagabo babishaka bahaza bagatarama.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bacinye akadiho karahava.

Babyinnye indirimbo ku ikubitiro FPR yahozeho, Nta mpamvu n’imwe, Rwanda yacu gihugu cyatubyaye, n’izindi.

Mu kiganiro gito yahaye Imvaho Nshya, Senderi yavuze ko yiteguye gutaramira abanyarwanda mu bikorwa byo kwamamaza hirya no hino mu Turere, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Hashize ibyumweru bibiri Eric Senderi ashyize hanze Indirimbo yise ‘Kagame Ntacyo Twamuburanye’ ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 100.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE