Senderi International Hit yasabye gushingwa isuku muri Kigali

Umuhanzi Senderi International Hit yasabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kumugira ambasaderi ushinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, ubwo yari ageze ku rubyiniro agiye gususurutsa abitabiriye Inteko rusange y’Umujyi wa Kigali, yabereye ku Ntare Conference Arena.
Akigera ku rubyiniro Senderi yagize ati: “Njyewe ndasaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kungira Ambasaderi w’isuku muri Kigali.”
Yahise aririmba zimwe mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo niyo yise ‘Nzabivuga’ yakoranye na Intore Tuyisenge.
Uretse izo yaririmbye, uyu muhanzi afite indirimbo zirimo Kigali itoshye, Twambariye gutsinda, Agaciro n’izindi.
Senderi aherutse gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise Bazayomba, avuga ko yayihimbye kubera umukunzi we akeka ko bazavuga byinshi umunsi yamutangaje.
