Senderi arakora bucece kuko ‘ataririmbye yakwicwa n’inzara’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo z’umudiho, Eric Senderi uzwi cyane nka Senderi International Hit, avuga ko yahisemo gukora umuziki nk’ubucuruzi kuko ataririmbye inzara yamwica.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, uyu muhanzi yavuze ko kuba atacyumvikana mu itangazamakuru bidasobanuye ko yahagaritse gukora kuko ubu ari bwo ari mu kazi.

Yavuze ko umuziki awukora nk’akazi kamutunze ari na yo mpamvu yahisemo kumenyekana ariko bikamutunga  ari na ko aharanira ibigirira akamaro abakunzi b’ibihangano bye.

Yagize ati: “Icya mbere hari umuntu ujya mu muziki ashaka kumenyekana, hakaba n’undi uwujyamo ashaka kwishimisha hanyuma undi akawukora ashaka ko umutunga. Njyewe nahisemo kuwukora nk’ubucuruzi kuko ntaririmbye inzara yanyica, nahisemo kumenyekana bikantunga kandi bikagirira Abanyarwanda akamaro.”

Uyu muhanzi asaba abahanzi bakizamuka kwibanda ku cyatuma bakora umuziki neza batumva ko imikorere yabo ishingiye ku gushaka kumenyekana gusa, kandi bakibanda ku cyo ibihangano byabo bisigira ababyumva.

Senderi avuga ko atagikunda kwigaragaraza cyane mu itangazamakuru ariko bidasobanuye ko atagikora, kuko ubu ari bwo arimo gukora cyane ibimwinjiriza bitamamazwa cyane.

Ati: “Nahisemo kujya nkora ibikorwa byanjye bucece, nkaha ibikorwa byanjye abaturage bakishima, ntitaye ku bitangazamakuru byacuranze indirimbo zanjye cyangwa ngo ntibyancuranze, kuko umuziki uragutse. Hari ubundi buryo wakora kandi utagonganye n’abakwibazaho, hakabamo n’abibaza impamvu utava kuri Hit, buriya nagiye kuririmba Jaruzi (Jalousie) hari impamvu, ugasanga hari na bimwe mu bitangazamakuru bitugora.”

Kuri ubu uyu muhanzi ahugiye mu gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu Mirenge itandukanye y’Igihugu, bibera ahantu hahurira abantu benshi nko ku isoko, n’ahandi hahurira abakunzi be bari muri gahunda zinyuranye zubaka u Rwanda.

Ni ibintu avuga ko bimushimisha cyane kuko aho yageze hose yahagejejwe n’abaturage kubera urukundo bamukunda.

Senderi avuga ko afite indirimbo nyinshi nshya azashyira ahagaragara, akaba afite gahunda y’ubumwe mu muziki, kuko mu rugendo amaze gukora rw’umuziki, yateye intambwe imwe aho yiyumva afite imbaraga  nk’izumwana w’imyaka 17.

Uyu muhanzi amenyerewe cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz’uburere mboneragihugu, izihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iz’urukundo n’izindi.

Senderi arabyaza umusaruro impano ye bucece
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE