Senateri Mupenzi yeguye

Senateri Mupenzi George yeguye muri Sena y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024. Amakuru avuga ko ibaruwa yegura yayitanze ejo ku wa Kane tariki 06 Kamena 2024.
Inteko Inshinga Amategeko yatangaje ko Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure bwe, aho Senateri Mupenzi yanditse ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 7 Kamena 2024 bugaragaza ko ibaruwa y’ubwegure bwe yashyikirijwe Perezida wa Sena ku wa 6 Kamena 2024.
Bugira buti: “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”
Uyu mugabo watowe mu bahagarariye Intara y’Iburasirazuba, ni impuguke mu by’Imiyoborere n’Amategeko mpuzamahanga arengera impunzi. Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ndimi, akanagira iy’Icyiciro cya Kabiri mu mategeko.
Yabaye Umujyanama wa Minisitiri mu rwego rwa tekiniki, anaba Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Yize mu Iseminari ntoya y’i Zaza, nyuma yinjira muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yize indimi akaba abifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba kandi ari hafi kurangiza mu ishuri ry’amategeko rya Nyanza (ILPD), ishami rya Kigali.
Mupenzi yabonye amahugurwa yimbitse amuha ubumenyingiro mu miyoborere myiza yaherewe i Paris mu Bufaransa, mu ivugururabukungu yaherewe mu Butaliyani, no mu mategeko mpuzamahanga arengera impunzi.
Mupenzi yabaye Umujyanama mu by’amategeko mu yahoze ari MINITRASO (Ministere du Travail et Affaires socials), ndetse yanabaye Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’umurimo. Yabaye kandi umuhuzabikorwa w’Ikigo Iwacu ku Kabusunzu.
Ubu Mupenzi yari Umujyanama mu mategeko wigenga, akaba n’uhugura abantu (senior trainer) mu iterambere ry’icyaro.