Sena yabeshyuje abafata u Rwanda na RDC nk’u Burusiya na Ukraine

Sena y’u Rwanda yabeshyuje amahanga by’umwihariko ibihugu by’u Burayi bishinja u Rwanda kuba mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakarugereranya n’uko u Burusiya buri mu ntambara mu gihugu cya Ukraine bushaka kwigarurira ibice byayo.
Iyo myumvire yagaragajwe muri raporo y’ubutumwa bw’akazi, Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki y’Imiyoborere bagiriye mu bihugu bya Norway, Suwedi, Finland na Denmark kuva tariki ya 10 kugeza tariki ya 15 Werurwe 2025, ikaba yashyirikirijwe Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025.
Ni ubutumwa bwari bugamije gutsura umubano mwiza w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izo muri ibyo bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi no kuganira ku bibazo byo mu rwego rwa politiki cyane cyane, ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida w’iyo Komisiyo, Senateri Dr Kaitesi Usta, wari uyoboye itsinda ry’Abasenateri basuye ibyo bihugu, yabwiye Inteko rusange ya Sena ko muri urwo ruzinduko bahuye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bari muri za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga.
Mu byo baganiriye ngo hari aho basanze bafite imyumvire ko u Rwanda rwaba rufite uruhare mu ntambara ihuje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abazifasha barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho bahanganye na M23 irwanira uburenganzira bwa benewabo mu Burasirazuba, bakarugereranya n’u Burusiya mu ntambara ya Ukraine.
Yagize ati: “Muri biriya bihugu bamwe bafashe ikibazo baragicurika. Wumvaga bavuga ko u Rwanda noneho rwabaye nk’u Burusiya. Congo iba Ukraine, bityo u Rwanda rurashaka gufata ibice bya Congo rukabyiyomekaho, nk’uko inkuru y’u Burusiya ivugwa hariya mu Burayi.”
Yunzemo ati: “Wari umwanya mwiza wo kubasobanurira […] hari ibibazo bya Congo ifite mu gihugu cyayo. Ibibazo biri aho Umunyekongo udatuye muri za Kivu atungwa n’Amadolari ari munsi y’abiri ku munsi.”
Yakomeje avuga ko bagaragaje ko muri RDC hari ibibazo byo guhohotera abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikorwa na Leta ifatanyije n’umutwe w’Abajenoside wa FDLR ariko amahanga agakomeza kubirebera.
Yagize ati: “Hashize imyaka myinshi cyane u Rwanda rugagaragaza ikibazo cya FDLR ariko ntifatirwe umwanzuro ukwiye. Kubifata bigacurikwa, u Rwanda rukaba u Burusiya bukomeye cyane, bugiye gutsinda igihugu gikomeye nka Congo, ugasanga ari yo mivugire bahisemo”.
Yakomeje ati: “Ibibazo byo mu Burusiya na Ukraine bifite isura yabyo bikwiye gusobanurwa uko biteye. Ibibazo byo mu Karere bikwiye kubonerwa umuti abantu bagaragaje ikibazo nyirizina uko giteye.”
Yunzume ati: “Wasangaga hari umurongo bafashe bavuga bati, u Rwanda niba ruri muri Congo rugomba gufatirwa ibihano. Tukababwira tuti, kubera iki hari amategeko mpuzamahanga yirengagizwa, abacancuro bagaragaye muri RDC kuki ntawe ubagarukaho.”
Yavuze ko bagaragarije ibyo bihugu ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo by’umutekano bya RDC kandi ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Senateri Dr. Kaitesi yagaragaje ko babwiye abahagariye ibyo bihugu ko Umutwe wa FDLR umaze kugaba ibitero ku Rwanda inshuro zirenga 20, ndetse ko ibitero by’ingabo za Congo n’abazifasha bagabye ku Rwanda nyuma y’aho umutwe M23 ufashe Goma byahitanye abaturage 16 bikanangiza imitungo myinshi.
Avuga ko babasobanuriye ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirindira umutekano kandi ko na RDC ikwiye kubazwa ibyo ikora, birimo no kuba yaratwitse Ambasade y’u Rwanda.
Dr. Kaitesi yumvikanishije ko hari ibihugu byasabye ko hakomeza gahunda yo kuganiriza RDC ikemera icyemezo cyafashwe ku rwego rwa Afurika ko ikwiye kwemera kuganira n’umutwe wa M23 ibibazo bafitanye bikakemuka mu mahoro.
U Bubiligi bukomeje guharabika u Rwanda mu bihugu by’u Burayi
Abasenateri bagaragaje u Bubiligi nk’igihugu gikomeje guharabika u Rwanda cyigoreka ukuri ku cyibazo cya Congo aho usanga hari bamwe bafite imyumvire yo kurusabira ibihano.
Dr. Usta Kaitesi ati: “Hari benshi bigiza nkana, bavuga ko ari Abanyaburayi, ngo umurongo wacu ku Rwanda turawuhamaho nta kundi twabigenza.”
Yongeyeho ati: “Ibihugu bimwe twasanze u Bubiligi bwarabigezeho, bwarabihaye umurongo wabwo, mukaganira ukumva aravuga ngo birumvikana ariko dufite uruhande nk’urw’Abanyaburayi”.
Hari ibinyamakuru byo mu Burayi byiyemeje kumenyanya amakuru y’ukuri ku Rwanda
Senateri Rugira Amandin na we wari mu itsinda ryasuye biriya bihugu, yavuze ko muri Finland hari gahunda y’uko ikinyamakuru gikurikirwa cyane cyihakorera, giteganya kuzagira ibiganiro n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, kandi cyiteguye kwakira inkuru zivuga amakuru y’ukuri ku Rwanda kikajya kiyatangaza.
Sena y’u Rwanda yemeje ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu mibanire y’Inteko Ishingana Amategeko y’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu hagamijwe kugaragaza amakuru y’ukuri ku Rwanda.