Selena Gomez yambitswe impeta y’urukundo

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika Selena Marie Gomez wamamaye mu muziki nka Selena Gomez, yatangaje ko yambitswe impeta na producer Benny Blanco bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo yavugaga ku mpeta yambaye nini ya diyama, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we, maze yandikaho amagambo asobanura neza ko ari mu bihe byiza.
Yagize ati: “Ibihe byiza bya twembi bihoraho bitangiye ubu.”
Umukunzi we ntiyazuyaje yagiye ahandikirwa ibitekerezo arandika ati: “Yemwee, Mwitegure murebe uwo ni umugore wanjye.”
Taylor Swift usanzwe ari inshuti ya hafi ya Selena yahise yandikaho ko azamuba hafi: “Yego, nzagutwaza ikanzu n’indabyo, sinjye uzarota umunsi ugeze.”
Aba bombi bahamije iby’urukundo rwabo rudasanzwe mu Kuboza 2023, nyuma y’igihe gito Benny Blanco na Selena Gomez batangaje ko mu mpera za 2024 hari ikintu cyiza bateganyiriza abakunzi babo.
Uwo musore avuga ko icyo akurikiye kuri Selena Gomez atari ukumubyarira abana gusa, ahubwo yifuza kubana na we akaramata kuko amukunda.
