Sandra Teta yagongesheje Weasal Manizo imodoka yamuhaye nk’impano

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi weasal Manizo yajyanywe mu bitaro bya Nsambya nyuma yo kugongwa n’umugore we Sandra Teta.

Amakuru ahari avuga ko aba bombi bari muri Shan’s Bar & Restaurant ikorera i Munyonyo ku mugoroba w’itariki 6 Kamena 2025 ari naho baje gusa nkabatongana.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Big Eye cyatangaje ko impanuka yabanjirijwe n’intonganya zikomeye hagati ya bombi hanyuma Sandra Teta ahitamo kuva aho bari bari yihuta atwaye imodoka, gusa Weasal amwitambika imbere ni bwo Sandra yamugonze.

Nubwo hatamenyekanye icyo bapfuye ariko amakuru aturuka mu nshuti z’umuryango n’ababahora hafi ni uko iyo mpanuka yakomerekeje Weasal cyane cyane ku maguru akaba yahise ajyanwa mu bitaro bya Nsambya.

Muri Gicurasi Sandra na Weasal Manizo baje mu Rwanda aho byavuzwe ko uyu mugabo yari yaje kwerekanwa mu muryango umugore we avukamo.

Weasal Manizo ubusanzwe yitwa Douglas Mayanja, akaba ari murumuna wa Jose Chameleon, Weasal amaze imyaka myinshi akundana na Teta Sandra banafitanye abana.

Imodoka Teta Sandra yagongesheje umugabo ni yo yaherukaga kumuha nk’impano muri Mata
Nyuma y’amezi agera muri ane Weasal amuhaye impano y’imodoka, Teta Sandra yayimugongesheje
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE