Salvatore Schillaci wakiniye u Butaliyani yitabye Imana

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Salvatore Schillaci wakiniye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Inter Milan na Juventus, yitabye Imana afite imyaka 59.

Iyi nkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024 aguye mu Bitaro bya Palermo hospital azize indwara ya Kanseri.

Mu 2022 ni bwo Salvatore Schillaci yasazwe kanseri y’amara.

Salvatore Schillaci yafashije ikipe y’igihugu y’u Butaliyani kwegukana umwanya wa gatatu mu igikombe cy’Isi cya 1990.

Muri iki gikombe cy’Isi yegukanye igihembo cy’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi (6).

Schillaci yafashije Juventus igikombe cya Coppa Italia na UEFA Cup mu mwaka w’imikino wa 1989/90 mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatwaye ibikombe bine.

Schillaci yabaye kandi Umutaliyani wa mbere wakinnye muri shampiyona y’u Buyapani ndetse yegukana igikombe cya shampiyona muri Jubilo Iwata mu 1997.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Didiye says:
Nzeri 18, 2024 at 6:25 pm

Mbega Inkuru Ibabaje Ninganishije Abo Mumuryango Wa Nyakwigendera Ahobarihose Bakomeze Kwihangana Ndetse Nabakunda Siporo Bose Hariya Mubutariyani Ndetse No Kumigabane Yose Yokwisi Nabaribazi Bwana Salvatore Schillaci Ndabihangani Shite Gusa Tuzarya Tumwibukira Kubikorwa Byinshi Yagiye Akora Muriruhago.

Maniragaba Jean says:
Nzeri 18, 2024 at 6:28 pm

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira Aruhukire Mumahoro .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE